00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Park Inn by Radisson Hotel yashyiriyeho ibihembo abazaharebera Igikombe cy’Isi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 Ugushyingo 2022 saa 08:34
Yasuwe :

Park Inn by Radisson Hotel yashyiriyeho ibihembo bishimishije abakunzi ba ruhago bazaharebera imikino y’Igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru, imanura ibiciro by’ibyo kunywa no kurya mu rwego rwo gufata neza abakiliya bayo.

Mu gihe habura amasaha make igikombe cy’Isi kigatangira, ubuyobozi bwa Park Inn by Radisson Hotel bwamaze kumanura ibiciro by’ibyo kunywa no kurya mu rwego gufata neza abazaherebera iyi mikino.

Abashaka kuharebera imikino izerekanirwa kuri piscine y’iyi hoteli, bashyiriweho ibiciro byihariye ku kinyobwa cya Heineken, cyane ko akadobo k’amacupa atanu kazaba kagura 9000 Frw.

Uretse Heineken zagabanyirijwe ibiciro, abazarebera iyi mikino muri Park Inn by Radisson Hotel bashyiriweho ibiciro byihariye ku byo kurya. Banashyiriweho amahirwe yo gutombora ibihembo bitandukanye.

Abazatombora mu mikino yo mu matsinda, bashyiriweho amahirwe yo gutombora kuhafatira ifunguro uherekejwe n’uwo wahisemo.

Hari kandi n’abazatsindira ifatabuguzi ryo gukorera siporo muri Gym y’iyi hoteli.

Mu mikino yo gukuranamo ho byitezwe ko abazajya barebera imikino muri Park Inn by Radisson Hotel bazatsindira ibihembo birimo guhabwa icyumba cyo kuruhukiramo mu mpera z’icyumweru.

Ikindi gihembo kirimo ni uguhabwa icyumba cyo kuruhukiramo uherekejwe mu ijoro ry’Ubunani muri Radisson Blu.

Nubwo hateguwe ibihembo, abazarebera imikino y'igikombe cy'Isi muri Park Inn by radisson Kigali bashyiriweho ibiciro byihariye
‘Park Inn by Radisson Hotel’ yashyiriyeho ibihembo bikomeye abazaharebera igikombe cy’Isi
kuri piscine y'iyi hoteli niho hazerekanirwa imikino inyuranye y'igikombe cy'Isi
Hateguwe igihembo cyizafasha uzagitsindira kurira weekend mu cyumba cy'iyi hoteli
Hari abazahembwa ifatabuguzi ryo gukorera siporo muir Gym y'iyi hoteli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .