Ubushinjacyaha bwo mu mujyi wa Paris ahari kubera iyi mikino bwasohoye itangazo rigira riti “Mu rukerera rwo ku wa 9 Kanama. Umugabo wavutse muri Werurwe 1998 ukomoka mu Misiri wari mu mikino ya ‘Catch’ yatawe muri yombi afatiwe hafi ya Oz Cafe.”
Ni nyuma y’aho uyu mugabo asabye urushushya rwo kuva aho abakinnyi bose ba Misiri bari bacumbitse, akajya kureba umukino wa Catch ariko akigerayo yakuyeho telephone ndetse atinda no kugaruka.
Bivugwa ko aho yari yasohokeye yabangamiye umwe mu bagore b’abakiliya bari bahuriye muri iyo nzu ifatirwamo ikawa, agerageza kumufata ku kibuno undi atabyifuza ari nayo ntandaro yo gutabwa muri yombi.
Kesho ni umwe mu bakinnyi beza Misiri yari yaritwaje muri iyi mikino nyuma yo kubona umudali w’Umulinga mu mikino yabereye i Tokyo mu 2020 ariko ku wa Gatatu yatsindiwe mu ijonjora rya mbere ry’iyi mikino atsinzwe n’Umunya-Azerbaijan, Greco-Roman.
Ishyirahamwe ry’Imikino Olempike mu Misiri ryavuze ko rigiye gukora iperereza ku byaha uyu mukinnyi ashinjwa nibiramuka bigaragaye ko ari ukuri azahita ahagarikwa mu bikorwa byaryo ndetse no mu marushanwa mpuzamahanga burundu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!