00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Oscar Pistorius yabonye umukunzi mushya nyuma y’imyaka 11 ashinjwe kwica Reeva

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 December 2024 saa 11:06
Yasuwe :

Umunya-Afurika y’Epfo wamenyekanye mu mikino y’abafite ubumuga yo gusiganwa ku maguru, Oscar Pistorius, aravugwaho gukundana n’umugore mushya, amezi make nyuma yo gufungurwa ku mbabazi mu gihe yamaze imyaka 11 yarahamijwe kwica Reeva Steenkamp bakundanaga.

Pistorius w’imyaka 38, wamaze imyaka icyenda muri gereza kubera kurasa uwari umukunzi we, ubu yamaze kubona undi bakundana nyuma yo kurekurwa.

Uyu mugabo wasiganwaga ku maguru, yishe Steenkamp w’imyaka 29, ubwo yamurasaga ku Munsi wa Saint-Valentin mu 2013 i Pretoria, akatirwa gufungwa imyaka 13 n’amezi atanu.

Kuri ubu, aravugwa mu rukundo n’undi mugore nyuma yo kurekurwa ku mbabazi yahawe ku wa 5 Mutarama uyu mwaka.

Ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo, Netwerk24, cyatangaje ko Oscar Pistorius muri iyi minsi afitanye umubano wihariye na Rita Greyling w’imyaka 33.

Greyling ukomoka muri Wakkerstroom, mu Burasirazuba bwa Afurika y’Epfo, yahisemo kugira ibanga urukundo rwe na Pistorius.

Abari hafi y’aba bombi bavuze ko Oscar Pistorius ari gushaka uko yakongera gutangira ubuzima busanzwe.

Umwe yagize ati “Ari kugerageza kongera kubaka ubuzima bwe mu buryo bucecetse, yirinda utubari na ‘restaurant’ ndetse no kujya mu ruhame kuko aba acungirwa hafi.”

Nyuma yo gufungurwa, Pistorius yagiye kuba mu nzu ya nyirarume ifite agaciro ka miliyari 3,4 Frw i Pretoria kugira ngo bimufashe kugira umutekano.

Nyirarume Arnold afite ubutunzi yakuye mu bikorwa birimo ubukerarugendo, ndetse afite abarinda ibikorwa bye bafite imbunda, akagira n’imbwa zifashishwa mu kurinda umutekano.

Nyuma yo gufungurwa muri Mutarama, Pistorius afite amasaha runaka agomba kuba ari mu rugo. Ntiyemerewe inzoga n’ibindi bintu bibujijwe ndetse ategetswe kwitabira gahunda ziteganywa ku bafunguwe by’agateganyo.”

Mu bindi Oscar Pistorius atemerewe harimo kugirana ibiganiro n’itangazamakuru.

Pistorius yamamaye ubwo yegukanaga umudali wa Zahabu mu Mikino Paralempike yabereye i Athènes mu 2004, mu gusiganwa metero 200 ku maguru.

Mu 2008 i Beijing, yegukanye umudali wa Zahabu mu gusiganwa metero 100, 200 na 400 naho mu Mikino y’i Londres yabaye mu 2012, atwara uwa Feza na Zahabu ebyiri.

Oscar Pistorius na Reeva yishe mu 2013 (ibumoso) n'umukunzi mushya Rita (iburyo)
Pistorius yafunguwe muri Mutarama nyuma yo guhabwa imbabazi
Rita Greyling uvugwa mu rukundo na Oscar Pistorius
Rita Greyling yahisemo kugira ibanga urukundo rwe na Oscar Pistorius
Pistorius ntagikunda kujya mu ruhame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .