Uyu mukino wari utegerejwe na benshi ku Isi, wabaye mu ijoro rya tariki ya 21 Ukuboza 2024, i Riyadh muri Arabie Saoudite.
Wari uwa kabiri wahuje impande zombi, nyuma y’uwo bahuriyemo muri Gicurasi 2024, na bwo Usyk akaba yaratsinze Fury mu duce (round) icyenda.
Kuri iyi nshuro, Umwongereza Tyson Fury yatsinzwe na Usyk amanota 116-112 ku giteranyo cy’amanota yose y’abagize akanama nkemurampaka bari kuri uyu mukino.
Usyk yahise atura intsinzi umubyeyi we ndetse n’abaturage ba Ukraine.
Ati “Ndashaka gutura iyi ntsinzi mama wanjye, Nadiia Petrivna, wampangayikiye igihe cyose ndetse n’abandi babyeyi bose b’Abanya-Ukraine.”
Umukandara yahawe ni uwakozwe n’Abanyarwanda bo muri sosiyete ya ‘63 creatives’ izwiho ibikorwa byinshi by’ubugeni.
Iyi sosiyete yakoze iki gihembo ku bufatanye n’Umuryango Carlos Takam Foundation uri gushinga imizi mu Rwanda, washinzwe na Carlos Takam wabaye umukinnyi w’Iteramakofe ukomeye ku Isi.
Iki gihembo kandi cyakozwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 50 ishize habaye umurwano w’amateka wahuje kizigenza Muhammad Ali ufatwa nk’uw’ibihe byose muri uyu mukino na George Foreman.
Umuzenguruko w’iki gihembo ukozwe mu mabara y’igisamagwe. Impande zombi ziriho umutwe wacyo nk’ikimenyetso cy’imbaraga n’ubuhangage bihujwe n’umuco w’Abanyafurika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!