00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Okapi yatwaye Irushanwa ryo Kwibuka muri Karate, IPRC Kigali na Zonic Tigers zikora amateka muri Cricket

Yanditswe na Mihigo Saddam
Kuya 16 May 2022 saa 07:07
Yasuwe :

Ikipe ya Okapi ikina Umukino Njyarugamba wa Karate mu Cyiciro cy’Abagabo, yatwaye igikombe cy’Irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Okapi yatwaye igikombe cy’Irushanwa ry’uyu mwaka itsinze Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye (UR Huye) ku mukino wa nyuma. Iri Rushanwa ryakiniwe muri Lycée de Kigali ku Cyumweru.

Imyaka yari igiye kuba itatu nta rushanwa rikinwa mu Ishyirahamwe ry’Umukino Njyarugamba wa Karate bitewe n’icyorezo cya COVID-19.

Mu Cyiciro cya Kumite ikinwa nk’ikipe (Team Kumite Male), Okapi yatwaye igikombe ikurikirwa na UR-Huye. The Champions yasoje ku mwanya wa gatatu.

Mu cyiciro cya Kata mu bagabo bakina nk’ikipe (Team Kata Male), Zen Karate-Do yatwaye igikombe ikurikirwa na The Champion Karate-Do. UR-Huye yabaye iya gatatu.

Police Karate-Do yasoje ku mwanya wa kane muri iki cyiciro cya kata ikinwa mu buryo bw’ikipe.

Mu gice cya Open Kata mu bagore, Uwase Razia yatwaye umudali wa Zahabu, akurikirwa na Mukangoboka Marie Solange. Abayisenga Paramonique yasoje ku mwanya wa gatatu.

Muri Open Kata mu cyiciro cy’abagabo, Niyitanga Halifa yahize abandi akukirwa na Gusenga Yves Bertrand. Nyirumuringa Aimée yasoje ku mwanya wa gatatu.

Mu gice cya Open Kumite mu cyiciro cy’abagore, Ishimwe Sandrine yahize abandi, akurikirwa na Gashagaza Solange mu gihe Niyonkuru yasoje ku mwanya wa gatatu.

Kapiteni w’Ikipe ya Okapi yatwaye igikombe, Niyonzima Jackson, yavuze ko ibyishimo bagize ari uko ubuzima bwa Karate bwongeye kugaruka nyuma y’igihe.

Yagize ati “Abo twari duhanganye hari hashize igihe tutazi uko bahagaze byumvikana ko byasabaga kwitegura bihagije. Turishimye birushijeho kuko ni umukino wacu wagarutse.”

Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda, Karamaga Barnabé, yavuze ko nyuma y’igihe kinini badakina, byagaragaye ko abakinnyi batacitse intege.

Yavuze ko urwego abakinnyi bagaragaje rutanga icyizere ko abazaserukira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga irimo n’iy’Akarere ka Gatanu iri mu mpera z’uku kwezi, bazitwara neza.

Yagize ati “Urwego abakinnyi bagaragaje ugereranyije n’igihe cyari gishize badakina bigaragara ko ubuzima bw’umukino bugihari kandi hari icyizere ku ikipe y’igihugu.”

Mu marushanwa abakinnyi ba Karate mu Rwanda bitegura harimo iry’Akarere ka Gatanu rizakinirwa muri Kenya kuva tariki 22 Gicurasi 2022.

Irushanwa ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’amakipe 32 yari ahagarariwe n’abakinnyi 219.

Karate ni umukino njya rugamba udaheza ku gitsina kuko ibyiciro byose biremerwa
Karate ni umukino njya rugamba umaze kumunyerwa mu Rwanda kuko no mu mashuri umaze gusakara
Ikipe ya Okapi yatwaye igombe ihigitse IPC Kigali, APR na Police basanzwe bahigana
Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’Umukino Njyarugamba wa Karate mu Rwanda, Karamaga Barnabé, yizeye ko abitwaye neza bazanahagararira neza igihugu
Ishimwe Sandrine (ibumoso) yahize abandi akurikirwa na Gashagaza Solange (iburyo) aba bahuriye ku mukino wa nyuma
Imikino yo kwibuka ku nshuro ya 28 yabereye muri LDK
Amakipe atatu ya mbere yagiye ku ruhimbi anavamo abakinnyi beza bahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga
Byari ibyishimo ku bakunzi ba Karate kongera kubona umukino wabo nyuma y'ibibazo byatewe na COVID-19
Abakinnyi bahagaze neza nibo bazaaserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga

====================================================================================================================================

  Zonic Tigers na RP-IPRC Kigali zatwaye ibikombe bya shampiyona muri Cricket

Zonic Tigers CC yatwaye igikombe cya shampiyona mu cyiciro cya mbere itsinze Kigali CC amanota 217-112.

Muri uyu mukino wabaye ku Cyumweru, Zonic Tigers CC ni yo yatsinze toss ihitamo kubanza gukora batting ishyiraho amanota 217 havuyemo abantu 4 (4 wickets).

Kigali Cricket Club ntiyabashije gukuraho agahigo kari kashyizweho na Zonic kuko yashyizeho amanota 112 Zonic ikaba yakuyemo abakinnyi bose ba Kigali Cricket Club (10 All out Wickets).

Asaba Bryan wa Zonic ni we wabaye umukinnyi mwiza w’umukino, anashyiraho amanota 120 mu dupira 60 yakinnye.

Ku rundi ruhande, RP-IPRC Kigali Cricket Club yatwaye igikombe cy’icyiciro cya kabiri itsinze Right Guards amanota 153-134.

IPRC Kigali ni yo yatsinze Toss ihitamo kubanza gukora batting, ishyiraho amanota 153 havuyemo abantu 3 (3 Wickets).

Igice cya kabiri cyarangiye ikipe ya Right Guards CC isabwa amanota 154 kugira ngo yizere gutsinda uyu mukino, ntibyigeze biyorohera kuko yashyizeho amanota 134 havuyemo abantu batandatu.

Muri uyu mukino, Manishimwe Oscar wa RP-IPRC Kigali ni we wabaye umukinnyi mwiza akaba yatsinze amanota 55 mu dupira 62 yakinnye.

RP-IPRC Kigali yatwaye igikombe cy'icyiciro cya kabiri muri Cricket biyiha amahirwe yo kuzazamuka mu cyiciro cya mbere
Impera z'icyumweru zabaye nziza kuri Zonic Tigers imaze kwigaranzura amakipe y'icyiciro cya mbere

====================================================================================================================================

  Muri Tennis na bo bakinnye Irushanwa ryo Kwibuka

Mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda basoje irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu cyiciro cy’ababigize umwuga, Niyigena Etienne mu bagabo na Umulisa Joselyne mu bagore ni bo begukanye igihembo gikuru.

Niyigena yegukanye igikombe atsinze Uwizeyimana Mathieu ku mukino wa nyuma amaseti 2-0 (6-0 na 6-4).

Umulisa yabigezeho atsinze Ingabire Meghane ku mukino wa nyuma, amaseti 2-0 (6-2 na 6-3).

Aba bahize abandi muri iki cyiciro, buri umwe yahawe igikombe giherekejwe n’ibahasha y’ibihumbi 70 Frw.

Iri rushanwa ryatangiye tariki 9 Gicurasi 2022, ryitabiriwe n’abakinnyi bari mu byiciro bitandukanye birimo abatarabigize umwuga, ababigize umwuga n’abafite ubumuga.

Amakipe arimo Amahoro TC, Cercle Sportif de Butare, Nyanza TC, Ibirunga TC, Nyarutarama TC, Kanombe TC, CIMERWA TC, Cercle Sportif de Kigali na Ecology TC yahurije hamwe abakinnyi barenga 120.

Mu ishyirahamwe ry'umukino wa Tennis mu Rwanda nabo basoje irushanwa ryo kwibuka
Niyigena yegukanye igikombe atsinze Uwizeyimana Mathieu uyu mwaka muri Tennis

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .