Mu gushaka kumenya ibyo aba bakinnyi baganiraga, IGIHE yifashishije Kwizigira Jean Claude, umunyamakuru wa RBA wari kumwe n’Ikipe y’Igihugu Amavubi muri Sénégal. Kwizigira yabashije kuganira na Kwizera Olivier nyuma y’umukino.
Yavuze ko Kwizera yamubwiye ko yagiranye ibiganiro bibiri na Sadio Mané, icya mbere cyari mbere y’uko batera penaliti, icya kabiri kikaba nyuma y’umukino.
Kwizera yagize ati “Mbere y’uko atera penaliti naramwegereye ndamubwira nti ndi umufana wa Liverpool, nzi uko utera penaliti, ngiye kuyifata.”
Nyuma y’umukino Sadio Mané wari wabonye ko Kwizera yakurikiye penaliti ye ndetse yari ayikuyemo, ngo yagiye kumushimira.
Ati “Nyuma y’umukino yaje aransuhuza arambwira ngo nabibonye ibyo wavuze ni ukuri, urankurikira. Komereza aho!”
U Rwanda rwakiriye Sénégal mu mukino w’Umunsi wa kabiri wo mu Itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire mu 2023. Wabereye kuri Stade Me Abdoulaye Wade mu Mujyi wa Dakar muri Sénégal, ku wa Kabiri, tariki ya 7 Kamena 2022.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!