Nyuma y’umwaka umwe itashywe; Uko Kigali Arena yahinduye isura y’imikino n’imyidagaduro mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Kanama 2020 saa 08:34
Yasuwe :
0 0

Kuva ku wa 9 Kanama 2019 kugeza uyu munsi tariki ya 9 Kanama 2020, umwaka uruzuye u Rwanda rutashye ku mugaragaro imwe mu nzu z’imikino n’imyidagaduro igezweho muri Afurika yiswe Kigali Arena.

Kigali Arena iherereye i Remera, iruhande rwa Stade Amahoro, yatangiye kubakwa muri Mutarama 2019 na Sosiyete y’Abanya-Turikiya, Summa Rwanda, ari na yo yubatse Kigali Convention Centre.

Ni inyubako ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza. Ni iya mbere nini y’imikino mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba ndetse iri mu icumi za mbere muri Afurika yose.

Ifite uburebure bwa metero 18,6 uvuye ku gisenge. Yakira imikino ya Basketball, Volleyball, Tennis na Football ikinirwa mu nzu. Ishobora kwakira ibitaramo, inama mpuzamahanga, ibiterane n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Igitekerezo cyo kubaka Kigali Arena cyavuye he?

Muri Gashyantare uyu mwaka ubwo Perezida wa Toronto Raptors ikina muri NBA, Masai Ujiri, yari yitabiriye umuhango wo kumurika iserukiramuco rya Giants of Africa, ryagombaga kubera i Kigali muri uku kwezi, yatangaje uburyo Perezida Kagame yakurikiye umukino w’iyi kipe akibaza uburyo u Rwanda rwazagira inyubako igezweho y’imikino.

Yagarutse ku buryo mu myaka ishize yatumiye Perezida Kagame ku mukino wa NBA All Stars muri Canada. Ngo icyo gihe Perezida Kagame yari yicaye muri stade, Masai akajya amureba buri kanya ariko agasanga yubitse umutwe. Ngo yaketse ko hari ikibazo gihari, niko kumubaza ibyabaye.

Umukuru w’Igihugu ngo yaramubajije ati “Bizasaba iki kugira ngo twubake Arena nk’iyi muri Afurika, mu Rwanda?”

Abanyarwanda batunguye Perezida Kagame ubwo buzuraga Kigali Arena

Muri Nzeri 2019, Perezida Kagame yitabiriye inama igamije kwiga ku iterambere ry’umukino wa Basketball muri Afurika yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ihuriranye n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yabaye ku nshuro ya 74, atangaza ko yatunguwe no kubona Kigali Arena yuzuye abafana.

Iyi nama yari yitabiriwe na bamwe mu bakinnyi bakomeye muri Basketball bakina cyangwa bahoze bakina muri shampiyona ya mbere ku Isi muri uyu mukino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abo barimo Umunye-Congo ariko ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, Didier Ilunga-Mbenga wakiniye New York Knicks, Golden State Warriors na Los Angeles Lakers. Harimo kandi Bismack Biyombo ukinira Charlotte Hornets nawe ukomoka muri RDC; Dikembe Mutombo wakiniye Houston Rockets nawe ukomoka muri RDC n’abandi.

Perezida Kagame yavuze ko ubwo amakipe meza u Rwanda rufite mu mukino wa Basketball yahuraga, aha yavugaga REG BBC na Patriots BBC, Kigali Arena “yuzuye 100%” kandi abantu bishyuriye kureba umukino.

Ati “Ubwo nabonaga [Kigali] Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 yuzuye, nahise ntangira kwibaza nti ni kuki tutubatse Arena yakira abantu ibihumbi 15, kuki tutubatse iyakira ibihumbi 20? Urabibona ko abantu banyotewe, kandi ibyo mvuga tubona mu Rwanda, biri ku rugero rwo hejuru ahandi. Ujya mu bindi bihugu bya Afurika ukabona uburyo urubyiruko rushaka kugaragaza icyo rushoboye mu buryo butandukanye.”

Uyu mukino wari wujuje Kigali Arena ni uwahuje REG BBC na Patriots BBC ubwo zombi zahuriraga ku mukino wa gatandatu wa nyuma mu iganisha ku gikombe, waje kurangira Patriots itsinze hakinwe uwa karindwi nawo irawutsinda yegukana igikombe.

Kigali Arena yahinduye isura y'imikino n'imyidagaduro mu Rwanda

Kigali Arena yafashije Basketball y’u Rwanda kugaragara ku ruhando Nyafurika

Uretse kuba Abanyarwanda barishimiye kureba imikino y’amakipe y’imbere mu gihugu akinira muri Kigali Arena, mu Ukuboza 2019, u Rwanda rwakiriye ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2020), ryahuje amakipe umunani yo mu bihugu umunani byo mu gace k’Uburasirazuba mu Ukuboza.

Visi Perezida wa kabiri ushinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), Nyirishema Richard, yabwiye IGIHE ko Kigali Arena yatumye abafana benshi bitabira imikino ndetse u Rwanda rukagirirwa icyizere cyo kwakira amarushanwa mpuzamahanga.

Ati “Yadufashije byinshi kuko ni ubwa mbere tugize ikibuga kiri ku rwego mpuzamahanga, ubundi ibibuga nka biriya twabibonaga hanze ugasanga abakinnyi bacu birabatonda. Indi nyungu ikomeye ni uko abafana baza ku kibuga bisanzuye, batikanga umubyigano.”

“Ikindi ni uko byaduhesheje ubushobozi bwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga, aho nyuma y’amajonjora ya BAL na Final 4 iteganyijwe kubera hano, tuzakira Afrobasket 2021.”

Byari biteganyijwe ko imikino ya nyuma ya BAL 2020 izasorezwa i Kigali muri Gicurasi, ariko kugeza ubu ntiharamenyekana igihe izakinirwa nyuma y’uko isubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus.

Uretse iri rushanwa, u Rwanda ruheruka kandi kwemererwa kwakira igikombe cya Afurika muri Basketball (Afrobasket 2021) mu bagabo, aho tombola yo gushaka itike yacyo, yabareye i Kigali mu Ukuboza 2019.

Ndayisaba Ndizeye Dieudonné ukinira Patriots, yabwiye IGIHE ko nk’abakinnyi hari byinshi bungukira kuri Kigali Arena kuko uretse kubona abafana babashyigikira, bizateza imbere impano zabo bakaba babona n’amakipe yo hanze.

Ati “Byadufashije kunguka abafana kuko hari n’abaje kureba Kigali Arena birangira bakunze Baskteball. Ikindi ni uko ikibuga ari cyiza ugereranyije n’ibindi dusanzwe dukiniraho kandi kuba amakipe yo hanze aza hano no kuba tuzakina Igikombe cya Afurika kitabirwa n’abantu batandukanye bizafasha abakinnyi kwigaragaza no kuba barambagizwa n’andi makipe yo hanze.”

Volleyball ni undi mukino byitezwe ko ushobora gukinirwa muri Kigali Arena ubwo ibikorwa by’imikino n’amarushanwa bizaba byemerewe gusubukurwa.

Uyu mukino wari gutangira gukinirwa muri Kigali Arena mu Ugushyingo, ariko bigaragazwa ko ikibuga kitujuje ibyangombwa, cyane cyane ku bijyanye n’amapoto, aho ayari yateguwe yari akeneye ubundi bufasha.

Byitezwe ko Kigali Arena ariyo izajya yakira imikino myinshi y’intoki ubwo hazaba hatangiye umushinga wo kuvugurura Petit Stade Amahoro n’icyumba cy’imikino cya NPC.

Kigali Arena yakiriye n’ibitaramo bikomeye mu gihugu

Uretse kwakira imikino itandukanye, Kigali Arena yakiriye kandi ibitaramo bikomeye byasusurukije Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye.

Muri byo harimo igitaramo cyiswe "Kwita Izina Concert" cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, tariki ya 8 Nzeri 2019.

Cyateguwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) mu bikorwa byari muri gahunda zo gusoza umuhango wo Kwita Izina abana 25 b’ingagi, wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze ku wa 6 Nzeri 2019.

Iki gitaramo cyabimburiye ibindi byose byabereye muri Kigali Arena, cyitabiriwe n’Umunyamerika Shaffer Chimere Smith wamamaye mu muziki nka Ne-Yo.

Mu Ukwakira, ubwo habaga inama ya Youth Connekt yahuje urubyiruko rugera ku bihumbi icyenda ruturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, habaye kandi igitaramo cyari cyatumiwemo umuhanzi Patoranking.

Mu gutangira umwaka wa 2020, Kigali Arena yakiriye igitaramo cya gatatu cyahuje abahanzi b’igikundiro mu Rwanda mu gihe igiheruka kubera muri iyi nzu yakira abantu benshi ari icya Rugarama James n’umugore we Daniella Rugarama cyabaye mu ntangiriro za Werurwe, ubwo bombi bamurikaga album yabo bise ‘Mpa amavuta’.

Iyi nzu y’imikino, ni nayo yabereyemo ibirori byo kwinjira mu mwaka wa 2020 byakiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame. Ni nayo kandi yakiriye igitaramo cya Hillsong London cyabaye mu Ukuboza kigasigira ibyishimo ibihumbi by’abari bacyitabiriye.

Kigali Arena yakira abantu ibihumbi 10, ni yo nzu nini y'imikino iri muri Afurika y'Iburasirazuba
Kigali Arena yubatswe mu gihe cy'amezi atandatu gusa
Perezida Kagame ataha ku mugaragaro Kigali Arena ku wa 9 Kanama 2019
Umukuru w'Igihugu yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro Kigali Arena, rukagaragaza impano zarwo
Perezida Kagame yavuze ko Kigali Arena itubakiwe kugira ngo ise neza, abantu bajye baza kuyireba ahubwo igomba gukinirwamo
Masai Ujiri (ubanza ibumoso) ni umwe mu bashimiwe na Perezida Kagame ku ruhare yagize ngo Kigali Arena yubakwe
Umukino wahuje amakipe ya APR WBBC na The Hoops ni wo wa mbere wakiniwe muri Kigali Arena umunsi yafunguriweho
Ubwo Patriots BBC yahuraga na REG BBC, Kigali Arena yaruzuye 100%
Mu Ukuboza, u Rwanda rwakiriye amajonjora y'irushanwa rya BAL 2020, yabereye muri Kigali Arena
Perezida Kagame yitabiraga imikino y'amajonjora yo gushaka itike ya BAL 2020
Umuhanzi Ne-Yo ubwo yari yitabiriye igitaramo cyateguwe na RDB muri Nzeri 2019
Umunya-Nigeria Patoranking na we yataramiye Abanyarwanda muri Kigali Arena
The Ben aririmbira abitabiriye East African Party, igitarambo cyabaye tariki ya 1 Mutarama uyu mwaka
Abanyarwanda bagaragaje ko Kigali Arena yaje ikenewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .