Muri Mutarama 2024, ni bwo Perezida Kagame yavuze ko kuba atakitabira imikino y’umupira w’amaguru byatewe n’abawurimo bimitse ruswa n’amarozi, bityo akaba atakwifatanya na bo mu bintu bisuzuguritse nk’ibyo.
Icyo gihe yavuze ko yabwiye uwari Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ko “ibyo bintu bidakwiye kwihanganirwa kuko uko ibintu bikorwa birazwi. Aho ibintu bigenda neza, gufasha hari uburyo bwa leta bubijyamo. Kuko njye nkunda siporo ni cyo cyatumaga njyayo ariko ntabwo nakwishimira ibintu nk’ibyo bidashira.”
Kuva icyo gihe hakozwe impinduka mu mupira w’amaguru mu Rwanda zigaragara ndetse hafatwa n’imyanzuro ikomeye yatumye hatangira kuboneka umusaruro ushimwa n’abakunzi ba Ruhago.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Nzeri 2024, ni bwo Perezida Kagame yifatanyije n’abandi gukurikira umukino Amavubi yifuzaga gutsinda cyane ko yahanganaga na Nigeria biri kumwe mu Itsinda ryo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc.
Perezida Kagame yahageze igice cya kabiri cy’umukino gitangiye cyane ko akanyamuneza kari kose muri Stade Amahoro kuko Ikipe y’u Rwanda yari yihagazeho ikagitangira ari 0-0 ari na ko umukino waje kurangira.
Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yanganyije na Super Eagles yahise igira amanota abiri, ikurikiye Nigeria ifite amanota ane mu mikino ibiri.
Umukino Perezida Kagame yaherukaga kureba ni uwahuje Amavubi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri CHAN 2016, yabereye mu Rwanda.
Uyu kandi wari umukino wa mbere Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ikiniye kuri iki kibuga ariko akaba atari wo wa mbere wahabereye. Undi wahabereye akawitabira ni uwahuje APR FC na Police FC, mu gufungura Stade Amahoro bwa mbere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!