00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntabwo ibyo byancira ishati- Bin Salman ku bamushinja gukoresha siporo ahisha amabi akora

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 September 2023 saa 05:28
Yasuwe :

Igikomangoma cya Arabie Saoudite, Mohammed bin Salman, yavuze ko adata umwanya ku birego bishinja iki gihugu gukoresha siporo kugira ngo gikinge ibikarito mu maso abakiziho kubangamira uburenganzira bwa muntu.

Ubu bwami bushinjwa gushora muri siporo no gukoresha kwakira amarushanwa akomeye kugira ngo butagatifuze amateka mabi buzwiho ku rwego mpuzamahanga.

Mu 2022, Ikigega cy’Ishoramari muri Arabie Saoudite, Public Investment Fund (PIF), cyaguze Ikipe ya Newcastle United yo muri Premier League y’u Bwongereza kuri miliyoni 376$ ndetse gitangiza irushanwa ryacyo rya LIV League muri Golf.

Igikomangoma cya Arabie Saoudite, Mohammed bin Salman, yabwiye Fox News ko ibivugwa ntacyo bimubwiye, ahubwo ikiraje ishinga iki gihugu ari ukuzamura ubukungu bwacyo.

Ati “Niba gukoresha siporo bizazamura umusaruro mbumbe wanjye ho 1%, ubwo tuzakomeza gushora muri siporo. Ntacyo bimbwiye [uko babyita]. Niyongereyeho 1% muri ku musaruro mbumbe rivuye muri siporo kandi mfite intego yo kuzamukaho indi 1,5%. Mubyite uko mushaka, turiyongeraho 1,5%.”

Arabie Saoudite izwi nk’igihugu kibangamira uburengazira bwa muntu aho muri Werurwe 2022, cyashyize mu bikorwa igihano cy’urupfu ku bagabo 81 baciwe imitwe kubera ko bigaragambije. Hari kandi kubangamira uburenganzira bw’abagore n’abaryamana bahuje ibitsina, kubuza ubwisanzure n’intambara iri muri Yemen.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko siporo iri gukoreshwa na guverinoma ya Arabie Saoudite mu kurangaza abasanzwe bazi ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bukorwa n’ubuyobozi bw’iki gihugu.

Gusa, abayobozi ba Arabie Saoudite bamagana ibyo bashinjwa, bakavuga ko gushora muri siporo ari urufunguzo rw’icyerekezo bihaye cyo kuzamura ubukungu kugeza mu 2030.

Ikigega cy’Ishoramari muri Arabie Saoudite cya Public Investment Fund (PIF) kigereranya ko gifite umutungo wa miliyari 620$.

Umuyobozi wa Newcastle United, Yasir Al-Rumayyan, ni umuyobozi wa PIF icungwa na Bin Salman.

Iyi kipe yo muri Premier League iheruka gushyira hanze umwambaro wa gatatu w’icyatsi n’umweru, ujya kumera neza nk’uw’Ikipe y’Igihugu ya Arabie Saoudite. Ubwo wajyaga hanze, Amnesty International yavuze ko ari “ikimenyetso kigaragara” ko ibikorwa n’iki gihugu ari ukwitagatifuza cyifashishije siporo.

Arabie Saoudite izakira Igikombe cy’Isi cy’Amakipe mu Ukuboza, ndetse ni ubwa mbere izaba yakiriye irushanwa rikomeye rya FIFA, ikaba iteganya no gusaba kwakira Igikombe cy’Isi mu 2030 cyangwa mu 2034.

Uburyo Qatar yahawemo kwakira Igikombe cy’Isi cya 2022 ntibyavuzweho rumwe kuko na yo ivugwaho kubangamira abagore n’abaryamana bahuje ibitsina, kimwe n’uburyo ifatamo abakozi b’abimukira.

Ikigega “PIF” cyaguze 75% by’imigabane y’amakipe ane y’umupira w’amaguru muri Arabie Saoudite (Al-Ittihad, Al-Ahli, Al-Nassr and Al-Hilal) yose yanditswe nk’ibigo by’ubucuruzi ndetse ubu afite abakinnyi bakomeye barimo Cristiano Ronaldo, Neymar na Karim Benzema ufite Ballon d’Or iheruka.

Iki kigega gifite kandi 8% by’imigabane ya Aramco, ikigo cya leta gishinzwe ubucukuzi bw’ibikomoka kuri peteroli cyatangaje inyungu ya miliyari 160$ mu 2022.

Kuri ubu, amarushanwa akomeye arimo aya Formula One, imirwano y’Iteramakofe na Tennis asigaye abera muri Arabie Saoudite.

Igikomangoma cya Arabie Saoudite, Mohammed bin Salman, yavuze ko ikimuraje ishinga ari ukuzamura ubukungu bw'igihugu cye
Umwambaro wa gatatu wa Newcastle United umeze neza nk'uw'Ikipe y'Igihugu ya Arabie Saoudite
Cristiano Ronaldo ni umwe mu bakinnyi bakomeye bakina muri Arabie Saoudite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .