00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta mbabazi nshobora kubasaba - Byiringiro Lague abwira aba-Rayons

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 11 January 2025 saa 06:33
Yasuwe :

Rutahizamu Byiringiro Lague uherutse gutera umugongo Rayon Sports akerekeza muri Police FC, yasubije aba-Rayons batanyuzwe n’umwanzuro we kandi adashobora kubasaba imbabazi.

Mu ntangiriro za Mutarama 2025, ni bwo Byiringiro yumvikanye na Sandvikens IF yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Suède kuko yabonaga nta mwanya wo gukina ari kubona.

Kuva icyo gihe yahise atangira gushaka ikipe nshya azerekezamo haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Mu zamwifuje harimo na Rayon Sports ari na yo yamwakiriye akigera mu Rwanda, bigizwemo uruhare na Perezida wayo Twagirayezu Thaddée ndetse na Mushimire Claude ushinzwe imishinga ibyara inyungu no gutegura ibikorwa bibyara inyungu.

Ibiganiro uyu mukinnyi yagiranye n’aba bayobozi ntibyagenze neza, ahitamo kwerekeza muri Police FC nyuma yo kureba inyungu z’umuryango we nk’uko yabitangarije B&B Kigali Fm.

Ati “Twicaranye ku meza twumva ntabwo turi guhuza. Ni njye ukina ariko sinifatira umwanzuro mbanza kubiganiraho n’umugore na mama wanjye nkumva uko babitekereza, nkareba inyungu zanjye n’iz’umuryango. Iyi ni yo mpamvu nahisemo kujya muri Police FC.”

Byiringiro abajijwe niba ataratengushye abakunzi ba Rayon Sports ndetse ashobora kuba yabasaba imbabazi, yavuze ko bitashoboka kuko nta kosa yakoze ndetse ababajwe n’amagambo bamubwiye nyuma.

Ati “Abakunzi ba Rayon Sports bakoresheje amarangamutima yabo nyine kuko bakunda ikipe. Kuko nasinye muri Police FC bamvuze ibintu bibi, hari n’abanyamakuru ba Rayon Sports bamvuze ibitari byiza kandi si ubunyamwuga, bage bubaha akazi k’umuntu.”

“Abakunzi ba Rayon Sports bage bihangana kuko umuntu ajya ahantu atekereza ku rugendo rwe n’umuryango we. Bigaye kuko rimwe na rimwe biduca intege, byarambabaje. Nta mbabazi nshobora kubasaba kuko ndi umukinnyi ugomba kwihitiramo. Ntabwo kuko banshatse nari guhita ngenda, si ngombwa kubasaba imbabazi rero.”

Uyu mukinnyi ukina asatira izamu anyuze ibumoso, yavuze ko kugera muri Police FC bizatuma abona umwanya uhagije wo gukina ndetse anafite icyizere cyo kuba bazegukana Igikombe cya Shampiyona.

Ikipe ya Polisi y’Igihugu iri ku mwanya wa kane wa Shampiyona y’u Rwanda, aho ifite amanota 23, ikarushwa 13 na Rayon Sports iyoboye mu mikino 15 imaze gukinwa.

Byiringiro Lague yashimangiye ko atasaba imbabazi aba-Rayons

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .