Mu marushanwa yabaye ku wa Kane, tariki ya 8 Kanama 2024, Noah w’imyaka 27 yagize ikibazo yikubita hasi bitunguranye ubwo bari bamaze gusiganwa muri metero 200 yafataga nk’inzozi ze.
Abenshi bari bazi ko uyu mukinnyi byibuze aza guhita yongera agakora itandukaniro akabona umudali wa Zahabu nk’uko yari yabikoze mu gusiganwa muri metero 100, ariko ntibyamukundira, atwara uw’Umulinga.
Ibyo yakoze byose yabishyizeho akadomo binyuze mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ashimira abakunzi be ndetse n’abandi bari bahanganye na we.
Ati “Mbere na mbere ndashima Imana yamfashije muri iyi mikino. Icya kabiri ndashimira Lestlie Tebogo, Kenny Bednarek [begukanye imidali muri metero 200] na buri wese watumye iyi mikino igenda neza. Icya nyuma rero ndashima buri wese wampaye ubutumwa bwo kunyifuriza ineza.”
“Ndatekereza ubu noneho ari iherezo ku mikino nagombaga guhatanamo muri uyu mwaka wa 2024. Ntabwo bigenze nk’uko nahoze mbirota ariko nagize ibyishimo byinshi mu mutima wanjye. Nizere ko buri wese yishimye, haba ku bo twari duhanganye n’abadukurikiye. Tuzabonane ubutaha.”
Abakinnyi barenga 40 mu bitabiriye imikino Olempike bamaze kwandura icyorezo cya Covid-19 ndetse abandi bagaragaza ibimenyetso by’indwara z’ubuhumekero kuva imikino Olempike yatangira.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!