Ibi ni bimwe mu byo yavugiye mu kiganiro yagiranye na Radio/TV10, agaragaza ishusho y’imibereho ya Kiyovu Sports, kugeza ubu iteye inkeke abakunzi bayo kuko intsinzi yabaye iyanga.
Yavuze ko ibibazo byose byatewe n’ubuyobozi bwabanje ariko cyane cyane Mvukiyehe ugomba gusaba imbabazi abo yahemukiye.
Ati “Njyewe rwose ntabwo niteguye kuvugana na Juvénal [Mvukiyehe] mu gihe atarafata umwanzuro kuri ‘micro’ nk’uko imbere y’abantu, ngo avuge ati ‘nahemukiye ikipe, aya makosa aya n’aya ndayemera kuko ntaho nayahungira, ndi umutu, hari ibyo nakoze koko mbona bidakwiriye byajyanye ikipe mu ngorane’.”
Si ubwa mbere Nkurunziza agaragaje ko ibibazo byose ikipe irimo byatewe n’ubuyobozi bwabanjirije komite iriho, ariko hari gukorwa igishoboka cyose ngo ikipe izanzamuke.
Usibye imyenda ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bubereyemo abakinnyi n’abakozi b’ikipe, hari n’uduhimbazamushyi two mu bihe bitandukanye tutaratangwa kugeza uyu munsi.
Kiyovu Sports iri ku mwanya wa nyuma muri Shampiyona y’u Rwanda igze ku munsi wayo wa 14, ikaba ifite amanota umunani n’umwenda w’ibitego 17.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!