Aya marushanwa yatangijwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda (FRT) muri Nzeri uyu mwaka, ndetse ku ikubitiro yegukanwa na Ishimwe Claude mu bagabo, mu gihe mu Ukwakira Etienne Niyigena yahize abandi.
Abakinnyi 32 ni batangiye iri rushanwa ryaberaga ku bibuga bya IPRC Kigali, rikinwa mu byiciro bibiri birimo abakina ku giti cyabo (Individuals) ndetse n’abakina ari babiri (Doubles).
Niyigena yongeye kwitwara neza kuri iyi nshuro, yegukana umwanya wa mbere atsindiye Ishimwe bahanganye ku mukino wa nyuma wabaye ku mugoroba wa ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Ugushyingo 2024.
Aba bakinnyi uko ari babiri bakinanye muri Doubles, batsinda Brian Hirwa Karenzi na Emmanuel Manishimwe.
Niyigena kugeza ubu ni we uyoboye, akaba yakuye ku mwanya wa mbere Ishimwe wabaye uwa kabiri. Abandi bakinnyi baza mu myanya y’imbere harimo Joshua Muhire, Brian Hirwa Karenzi na Gift Ivan Ngarambe.
Kwegukana iri rushanwa bitanga amanota 200, uwakurikiyeho akabona 140.
Amanota abakinnyi babonye muri aya marushanwa ni yo Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda rishingiraho rikora urutonde ngarukakwezi rw’uko abakinnyi bakurikiranye.
Uko abakinnyi bahagaze kuri uru rutonde ni byo abatoza n’Ishyirahamwe bashingiraho mu guhitamo abakinnyi bahagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye u Rwanda rwitabira.
Ni na rwo rutonde kandi ruzajya rwifashishwa mu guhitamo abakinnyi bahabwa amahirwe aboneka muri Tennis nk’ayo kujya kwiga hanze n’ibindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!