Muri iyi Mikino ihuza abafite ubumuga iri kubera mu Bufaransa guhera ku wa Kane, kuri uyu wa Gatandatu ni bwo habaye isiganwa ryo ku maguru muri metero 1500.
Umunyarwanda Niyibizi Emmanuel yari umwe mu bakinnyi 16 basiganwe muri iki cyiciro ndetse yabaye uwa gatanu aho yari yakoresheje iminota itatu, amasegonda 56 n’ibice 30, byari kuba ibihe bye byiza agize muri iki cyiciro.
Gusa, abashinzwe irushanwa bemeje ko akurwa mu isiganwa [ibihe bye bitabarwa] kubera kugendera nabi mu nzira abakinnyi banyuramo mu isiganwa.
Muri iki cyiciro, umudali wa Zahabu wegukanywe n’Umurusiya Aleksandr Iaremchuk (NPA) wakoresheje iminota itatu, amasegonda 50 n’ibice 24, akurikiwe na Roeger Michael wo muri Australie na Praud Antoine wo mu Bufaransa.
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨
Umunyarwanda Niyibizi Emmanuel warushanyijwe muri metero 1500 ku maguru mu Mikino Paralempike iri kubera i Paris, yakuwe mu isiganwa nyuma yo kugendera nabi mu nzira abakinnyi banyuramo.
Niyibizi yari yabaye uwa gatanu mu bakinnyi 16, akoresheje… pic.twitter.com/fnbe462ZoT
— IGIHE Sports (@IGIHESports) August 31, 2024
Ni ku nshuro ya mbere Niyibizi Emmanuel yari yitabiriye iyi Mikino, ni nyuma yo kubona itike yakuye muri "Dubai 2024 World Para Athletics Grand Prix" yabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu muri Gashyantare.
Uretse Niyibizi, abandi bahagarariye u Rwanda mu Mikino Paralempike ni Ikipe y’Igihugu y’Abagoye ya Sitting Volleyball ikina na Slovénie kuri uyu wa Gatandatu mu mukino wa kabiri mu Itsinda B, ni mu gihe yatangiye irushanwa itsindwa na Brésil amaseti 3-0 ku wa Kane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!