Nirisarike Salomon yakuwe mu bakinnyi b’Amavubi bazakina na Seychelles

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Nzeri 2019 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent yafashe icyemezo cyo kutifashisha myugariro Salomon Nirisarike mu mikino ibiri u Rwanda ruzahuramo na Seychelles mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Kuri iki Cyumweru ni bwo Nirisarike Salomon ukina mu mutima wa ba myugariro yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa FC Pyunik iherereye mu Mujyi wa Yerevan muri Armenie.

Byari byatangajwe ko uyu mukinnyi wagombaga kugera mu Rwanda kuri iki Cyumweru azahurira na bagenzi be muri Seychelles tariki ya 4 Nzeri, umunsi umwe mbere y’umukino ubanza uzabera kuri Stade de Linité tariki ya 5 Nzeri.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, Umutoza w’Ikipe y’igihugu Mashami Vincent yatangarije urubuga rwa interineti rwa Ferwafa ko bahisemo kumureka akabanza agatuza mu ikipe ye nshya, bityo atazakenerwa mu mikino Amavubi azahuramo na Seychelles.

Ati’’ Ntabwo tuzaba turi kumwe na Nirisarike kuko ari mu byo gusoza ibitararangira mu ikipe nshya yamaze kubona. Birumvikana ko tutishimye kuko tuzaba tutamufite ariko dufite n’abandi bakinnyi beza bazaziba icyuho cye kandi ndizera ko bazabikora neza.’’

‘’Mu izina ry’ikipe, namushimira ko yabonye ikipe nshya kandi nkamwifuriza amahirwe kuko tuzamukenera mu mikino iri imbere.’’

Nyuma yo kwakirwa na Seychelles ku wa Kane w’iki Cyumweru, Amavubi azakira umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali tariki ya 10 Nzeri.

Ikipe y’igihugu irakora imyitozo ya nyuma kuri uyu wa Mbere mu gitondo kuri Stade ya Kigali, aho ihita yerekeza muri Seychelles.

Rutahizamu Tuyisenge Jacques ukinira Petro Atlético muri Angola, azahurira na bagenzi be muri Seychelles.

Abandi bakina hanze barimo Rwatubyaye Abdul (Colorado Rapids, USA), Yannick Mukunzi (Sandvikens IF, Suède), Kevin Muhire (Misr El Makkasa, Misiri), Bayisenge Emery (Saif Sporting Club, Bangladesh), Patrick Sibomana (Young Africans, Tanzania), Meddie Kagere (SC Simba, Tanzania), Muhadjiri Hakizimana (Emirates Club, UAE), Djihad Bizimana (Waasland Beveren) bose bamaze kugera mu Mavubi.

Nirisarike Salomon yakuwe mu bakinnyi b’Amavubi bazakina na Seychelles

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza