Ibi ni bimwe mu byo batangarije mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru ku wa Gatanu, tariki ya 21 Werurwe 2025, ubwo bagaragazaga uko biyumva nyuma yo gutsinda Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, ibitego 2-0.
Ikipe y’Igihugu ya Nigeria yaherukaga gusohoka mu gihugu iwayo igiye gukina na Libya mu mukino wo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2025.
Ni urugendo rutayigendekeye neza kuko yageze mu Mujyi wa Tripoli ikabura uko ikomereza i Benghazi n’imizigo yayo igafatirwa. Libya yakoze ibinyuranyinje n’amategeko ya CAF agenga imyitwarire mu ngingo yayo ya 31, iya 82 n’iya 151, icyo gihe yatewe mpaga inacibwa amande y’ibihumbi 50$.
Ibi bitandukanye n’uko Super Eagles yakiriwe igeze mu Rwanda, kuko yahawe byose bisabwa kugira ngo ikipe yitegure umukino, ndetse inacumbikirwa muri Radisson Blu Hotel iri mu nziza ziri i Kigali.
Uku kwakiranwa ubwuzu kwatumye Umutoza wa Nigeria, Éric Chelle, ahishura ko yari afite amatsiko menshi yo kugera mu Rwanda, ndetse uko yarubonye bituma abona ruruta u Bufaransa.
Ati “Namenye u Rwanda kubera ko ku mwambaro wa PSG [Paris Saint-Germain] handitseho ‘Visit Rwanda’, nashakaga gusura iki gihugu. Mwarakoze kunyakira.”
“Nakunze iki gihugu kuko buri kimwe gisa neza, abantu bose muhuye ubona bakwishimiye, bamwenyura. Mba mu Bufaransa ariko iki gihugu kiracyeye cyane kurenza u Bufaransa.”
Si uyu gusa kuko na Kapiteni wa Nigeria, William Troost-Ekong, yavuze ko atari ubwa mbere ageze mu Rwanda, ariko ibyo yahabonye byagakwiriye kubera isomo Abanyafurika bose.
Ati “Ni inshuro yanjye ya kabiri ndi mu Rwanda. Icya mbere nabonye ni iyi stade, ntekereza ko ari yo ya mbere nziza muri Afurika. Ni ikintu cyiza cyo kwishimira ku bikorwaremezo byo mu Rwanda biri ku rwego rwiza. Ibi biragaragaza ko u Rwanda ari urugero rwiza rw’ibikwiriye kuba bikorwa muri Afurika.”
“Ikindi abatuye uyu mugabane tugomba kuba umwe, u Rwanda ni urugero rw’uko bishoboka. Kuva ku kibuga cy’indege, muri hoteli, ahantu hose batwakiriye neza. Yego mu kibuga dushaka intsinzi, ariko iyo ifirimbi ya nyuma ivuze twongera kuba inshuti.”
Super Eagles yatsindiye mu Rwanda ibona amanota atatu yahise atuma iba iya kane n’amanota atandatu ku rutonde rw’Itsinda C mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
U Rwanda ni urwa gatatu n’amanota arindwi, Benin ifite umunani ni iya kabiri mu gihe Afurika y’Epfo ari iya mbere n’amanota 10. Lesotho y’atanu na Zimbabwe y’atatu ziri ku mwanya wa nyuma.
Ku wa Kabiri, tariki ya 25 Werurwe 2025, Amavubi azakira Lesotho muri uru rugendo rwo gushaka itike y’irushanwa rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!