Ibi babitangarije mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Werurwe 2025, ubwo bagaragazaga aho imyiteguro yabo igeze ku mukino bafitanye n’Ikipe y’u Rwanda.
Umutoza wa Super Eagles, Éric Chelle, yavuze ko u Rwanda ruri gushaka cyane intsinzi bitewe n’impinduka rufite mu batoza, ariko na we ari cyo cyifuzo afite.
Ati “Icyo dufite gukora ni ukwita ku ntsinzi yacu no kureba kuri gahunda twihaye. Bafite umutoza mushya ushaka intsinzi, ariko natwe ni uko. Ndizera ko twizeye neza ejo uzaba ari umunsi wacu.”
Yongeyeho ati “U Rwanda ni ikipe nziza ariko abakinnyi banjye nabasabye gushyira umutima kuri iki kintu, ngiye kubaha imyitozo ya nyuma ngo bazatsinde, gusa umupira w’amaguru ugira ibyawo."
Kapiteni w’iyi kipe, William Troost-Ekong yavuze ko kuba umutoza wabo ari mushya, biri mu bizatuma abakinnyi bitanga cyane kugira ngo azakomeze kubagirira icyizere.
Ati “Turi hano dufite akazi kamwe ko gutsinda. Ikipe y’u Rwanda yerekanye urwego rwo hejuru ubu turayubaha. Nubwo ari uko bimeze ariko, ikituraje ishinga ni ugutsinda. Dufite ba rutahizamu beza ku Isi usibye na Afurika, ibyo bizadufasha.”
Yongeyeho “U Rwanda ruturi imbere kuko ruyoboye itsinda. Ntitwahindura ahahise ngo tuyobore natwe, ariko byibuze dufite andi mahirwe imbere yacu ku mukino uzaduhuza.”
U Rwanda ruzakina na Nigeria, ku wa Gatanu, tariki ya 21 Werurwe 2025, kuri Stade Amahoro, mu mukino w’Umunsi wa Gatanu mu yo gushaka itike yo kujya mu Gikomb cy’Isi cya 2026.
Kugeza ubu Amavubi ari ku mwanya wa mbere n’amanota arindwi anganya na Benin na Afurika y’Epfo, Lesotho ya kane ikagira ane, Nigeria ya gatanu ikagira atatu, mu gihe Zimbabwe ya nyuma ifite abiri.
Nigeria yakoze ku bakinnyi bakomeye bayo mu rwego rwo kuzatsinda uyu mukino, kuko kuwutsindwa byatangiye kuyishyira mu mibare igoye mu rugendo rugana mu Gikombe cy’Isi.












Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!