Teanna Trump yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, ashyira hanze amashusho amugaragaza yajyanye na Nicolas Pépé gusangira amafunguro ya nimugoroba,
Ibi birashimangira ibyari bimaze iminsi bivugwa kuva muri Gicurasi 2024, ko aba bombi hari umubano wihariye bafitanye nyuma yo kubona uyu mukobwa agaragara cyane ku mukino ya Villarreal uyu mukinnyi akinira, gusa impande zombi zari zaririnze kugira icyo zibivugaho.
Teanna w’imyaka 29, ni umukinnyi wa filime z’urukozasoni wabigize umwuga dore ko ari akazi yatangiye ubwo yari agifite imyaka 18.
Bivugwa ko mu ntangiriro z’uyu mwaka, ari bwo batangiye gukundana, nyuma gato y’aho uyu mukinnyi wabuze amahirwe yo gukinira Arsenal yerekeje muri Villarreal yo muri Espagne.
Mbere yo kujya muri Villarreal, uyu mukinnyi wegukanye Igikombe cya Afurika cyabaye muri Gashyantare, yanyuze muri Nice yo mu Bufaransa nk’intizanyo ya Arsenal, imugurisha muri Trabzonspor yo muri Turukiya, na yo imutanga muri Villarreal akinira kugeza ubu.
Mu 2020, Teanna yahagaritse gukorana n’ibigo bicuruza amashusho y’urukozasoni, ahubwo ayoboka urubuga rwa OnlyFans ari na rwo ayanyuzaho kugeza ubu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!