Bayisenge Emery ni umwe mu bakinnyi bakinnye muri Shampiyona y’u Rwanda by’umwihariko muri APR FC aho yakoreshaga Abanyarwanda gusa kandi no mu yandi makipe harimo bake.
Mu kiganiro uyu myugariro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, yagarutse ku cyo atekereza kuri uyu mwanzuro ahanini wabuze icyemezo ntakuka kiwufatwaho.
Bayisenge yabanje kuvuga ko “umukinnyi ari ntakumirwa ku Isi hose. Iyo ari mwiza nawe ufite ubushobozi bwo kumuzana uramuzana. Tugera muri APR nta bunyamwuga twari dufite kuko ni nk’aho Isonga yari ihindutse APR FC.”
“Niba mubyibuka neza twahuye n’akazi kenshi kuko icyo gihe Rayon Sports yari ikomeye ifite abanyamahanga beza n’Abanyarwanda beza. Ntaho twari guhera tumenera kandi hari n’ikinyuranyo cyakorwaga n’abanyamahanga.”
Bayisenge agaragaza ko ikipe irimo abakinnyi bose ari yo nziza kuko ituma abenegihugu batirara, bagakora cyane bituma umusaruro ukomeza kuboneka mu ikipe.
Ati “Ikipe nziza ni ivanze irimo abo banyamahanga ariko Wa wundi ukora itandukaniro kurusha Umunyarwanda. Ntabe umunyamahanga wese n’iyo yaba ari umunya-Sénégal cyangwa umunya-Cameroun, oya, ni wa munyamahanga njye ndibuze kwigiraho, wa wundi tuvuga ngo arusha abenegihugu.”
“Mu gihe umunyamahanga wese yaba arusha Umunyarwanda, nibashaka babe 11 ku giti cyanjye. Ntabwo ari Ikipe y’Igihugu, ni ikipe isanzwe kandi y’ubucuruzi. Umunyamahanga ndamuzana mugure miliyoni 10 Frw, ku rindi soko bampe miliyoni 100 Frw.”
Yavuze ko kandi mu gihe cyabo atari bwo Abanyarwanda benshi bagiye gukina hanze, ahubwo nyuma y’uko bongerewe ari bwo ba Ange Mutsinzi, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, Kevin Muhire, Kwizera Olivier n’abandi ari bwo basohotse.
Yafatiye urugero kuri Rayon Sports iheruka abakinnyi abandi bigiraho ubwo yari ifite Kwizera Pierrot, Shassiri Nahimana, Cédric Amissi, n’abandi bakomoka hanze y’u Rwanda.
Usibye iby’abanyamahanga, Bayisenge Emery, yasobanuye ko imvune yagize mu mwaka ushize iri mu byatumye adakomeza kubona umwanya uhagije muri Gor Mahia yo muri Kenya, ari na yo mpamvu nta kipe afite kugeza ubu nubwo akomeje kuyishaka afatanyije n’umureberera inyungu.
Ku birebana n’abakinnyi bajyanye mu Gikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17 ariko nyuma bakaburirwa irengero, yavuze ko “yari ikipe y’abanyempano ku mwanya uwo ari wo wose. Ryari itsinda rishyize hamwe, rikundanye, ryabanye igihe kirekire rikageraho rikaba umuryango.”
“Twananiwe guhozaho kuko nyuma y’Igikombe cy’Isi, twabuze umuntu udutekerereza. Njye numvaga gukina Igikombe cy’Isi bihagije, kuba ndi muri hoteli, bambwiye ko bangumana kandi nzakina Shampiyona y’Icyiciro cya mbere, numvaga nishimye. Numvaga bihagije mu gihe mu bindi bihugu bari bafite abantu babatekerereza bakavuga bati ‘wowe uvuye mu Gikombe cy’Isi, indi ntambwe ni ukujya i Burayi.”
Bayisenge Emery udafite ikipe kugeza ubu ni myugariro wakiniye Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, akina muri APR FC, Isonga FC, Kénitra, JS Massira, USM Alger, Saham Club, Saif SC, AS Kigali na Gor Mahia FC.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!