00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni ubukene cyangwa hari ikindi Rayon Sports icecekanye?

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 21 January 2025 saa 08:14
Yasuwe :

Isoko ry’abakinnyi ryo muri Mutarama 2025 rirarimbanyije mu makipe yo mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda, dore ko igice cya mbere cy’imikino cyarangiye hamaze kumenyakana aho amakipe azongera imbaraga.

Kugura no kugurisha abakinnyi cyangwa kubarekura, ni zimwe mu nkuru ziba ziyoboye izindi muri Mutarama, ariko si ko bimeze muri Rayon Sports iyoboye Shampiyona y’u Rwanda kugeza ubu.

Ushobora kwibaza niba iyi kipe kuba iri ku mwanya wa mbere, bihagije kugira ngo izawusorezeho itongeyemo izindi mbaraga. Ubuyobozi bwayo na bwo bwagaragaje ko bwifuza kongeramo abakinnyi.

Mbere y’uko Rayon Sports isoza imikino ibanza ya Shampiyona, yavuzwemo ibibazo by’amikoro, aho na myugariro wayo Nsabimana Aimable yahagaritse imyitozo kubera imyenda yari aberewemo.

Nyuma yo kuganirizwa n’ikipe, uyu mukinnyi yasubiye mu myitozo ariko n’ubundi adahawe amafaranga ye yose, ahubwo imaze kumwereka ko ikibazo cy’amikoro gihari ari rusange.

Iki kibazo muri iyi Kipe y’ubururu n’umweru cyongeye kugaragara ubwo yashakaga gusinyisha rutahizamu ukina anyuze mu mpande, Byiringiro Lague, ariko kubera gutinda kumvikana, birangira ayiciye mu myanya y’intoki yerekeza muri Police FC.

Kutagaragara cyane ku isoko kwa Rayon Sports, ahanini birashingira ku mikoro adahagije, dore ko iyi kipe itarahemba abakinnyi bayo n’imishahara y’ukwezi k’Ukuboza 2024.

Mu bakinnyi bavuzwe ishaka kugura barimo rutahizamu w’Umunya-Uganda, Bayo Aziz Fahad, gusa kugeza uyu munsi nta n’umwe urashyira umukono ku masezerano yayo.

Bright Anukani ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu, ni umukinnyi wa KCCA yo muri Uganda ariko utabona umwanya wo gukina, bivugwa ko yasabwe n’Umutoza wa Rayon Sports, Robertinho, kuko babanye muri Vipers SC akamenya ubuhanga bwe, gusa amikoro ntaratuma baganira neza.

Undi mukinnyi uvugwa muri iyi kipe ni Umunya-Malawi Lloyd Banega Aaron, ukinira Nyasa Big Bullets yo mu gihugu cye. Ikipe ye imwifuzamo amafaranga menshi bigoye ko Rayon Sports yayatanga.

Indi mpamvu yatije umurindi kudasinyisha uyu mukinnyi harimo kuba Rayon Sports yarashimye ibiganiro yagiranye na Aruna Moussa Madjaliwa ukina mu kibuga hagati, ikemera ko yongera gukinishwa mu gihe itari ikimubara mu bakinnyi bayo kubera imyitwarire idahwitse.

Uretse aba bakinnyi bifujwe, iyi kipe yiteguye kugurura amarembo no ku bandi bashaka kugerageza amahirwe barimo Abanye-Congo n’Abanya-Uganda ku buryo uzagaragaza ubushobozi azahabwa amasezerano.

Mu gihe habura iminsi 20 ngo imikino yo kwishyura itangire nk’uko bigaragara ku ngengabihe yashyizwe hanze n’Urwego rureberera Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda "Rwanda Premier League", hari gushakwa uburyo iyi kipe yakusanya amafaranga aturutse mu bakunzi bayo.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Kabiri hari hateganyijwe inama ya Rayon Sports FC igomba guhuriza hamwe abayobozi ba Rayon Sports ndetse n’abandi bagira icyo bayifasha, kugira ngo abakinnyi bishyurwe ndetse inashake abashya. Gusa amakuru avuga ko iyi nama yimuriwe ku wa Gatanu.

Kugeza ubu, Rayon Sports FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 36, irusha atanu APR FC iyikurikiye. Umukino w’Umunsi wa 16 wa Shampiyona izawukina na Musanze FC ku wa 9 Gashyantare 2025.

Usibye iyi shampiyona kandi, iyi kipe igomba gukomeza kwitegura imikino y’Igikombe cy’Intwari, aho izahura na Police FC ku mukino wa ½, yakwitwara neza igacakirana n’iyavuye hagati ya AS Kigali na APR FC.

Twagirayezu Thaddée uyobora Rayon Sports ari mu ihurizo ryo gushaka uko ikipe yongerwamo abakinnyi bashya
Abayobozi ba Rayon Sports bagiye kwisuganya bashakire ikipe amikoro muri iki cyumweru
Abakinnyi ba Rayon Sports ntibarishyurwa imishahara y'Ukuboza 2024
Robertinho yifuza umukinnyi mushya ufasha ba rutahizamu
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, akeneye guhuriza hamwe abakunzi b'ikipe bakagura abakinnyi, bakishyura n'imyenda y'abahasanzwe
Hakenewe umusanzu w'abafana kugira ngo Rayon Sports yitware neza ku isoko ry'abakinnyi
Rayon Sports ntirasinyisha Fahad Bayo bamaze iminsi mu biganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .