U Rwanda rwamaze kwiyerekana nk’igihugu cyakira neza imikino itandukanye yo ku rwego rw’Isi ndetse abayitabira bataha batangaye banatanga ubuhamya.
Icyakora, biracyari ingorabahizi kubijyanisha no kwitwara neza mu kibuga ngo u Rwanda rwegukane imidali n’ibikombe mu mikino ruba rwakiriye.
Ubwo habaga ikiganiro n’itangazamakuru gitegura amarushanwa ya ’ATP Challenger 75 Tour’ na ’ATP Challenger 100 Tour’, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yavuze ko ari igisebo kuba u Rwanda rwakira neza ariko ntirwitware neza.
Yagize ati “Ntabwo ari uku tuzakomeza kuba, ariko uko duhagaze uyu munsi ni igesebo kuri twe nka Minisiteri ya Siporo n’abandi bafatanyabikorwa dukorana.”
Yakomeje agaragaza impamvu u Rwanda rutabona umusaruro.
Ati “ Ntekereza ko impamvu ibyo byose tutabigeraho ari uko ibyo dukora bidashingiye ku mukinnyi kuko iyo bimeze bityo akurikiranwa kinyamwuga. Ni turema umukinnyi w’igihangange twifuza kuba cyo, ibyo bizagenda bigabanuka.”
Rwego yagaragaje ko kurema uwo mukinnyi bifata igihe. Ati “ Ikindi tugomba kumva nuko kumurema bifata igihe. Yego twarakererewe twagombaga kuba twarabikoze mu myaka 20 ishize ndetse ntitwabikoze uko bikwiye.”
Yagaragaje ko hagomba kugira igikorwa kugira ngo ibi bihinduke kandi icyiza cya siporo nuko umusaruro uba wigaragaza.
Ati “Ni ugukora ku buryo amarushanwa yose twakira umunyarwanda agaragara imbere, agatsinda ibendera ry’igihugu rikagaragara. Uyu munsi ntabwo turi aho twifuza na busa kandi ni ikintu kituremereye. Icyiza muri siporo hari ibintu byerekana ko wakoze, ubwo ni mubona hari imidali n’ibikombe twegukanye ubwo akazi tuzaba twagakoze uko bikwiye.”
U Rwanda rukomeje gushimangira gahunda rwihaye yo kuba igicumbi cy’imikino binyuze mu kwakira amarushanwa atandukanye cyangwa inama zijyanye n’ibya siporo.
Mu bikorwa bikomeye ruheruka kwakira, harimo inama ya FIFA n’iyi shyirahamwe ry’umukino w’imodoka ku Isi, FIA ndetse n’amarushanwa atandukanye nka BAL, ATP Challenger 50 n’andi menshi.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!