00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni ibintu RIB itazihanganira- Dr. Murangira ku makimbirane ya Sam Karenzi na Muramira Régis

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 15 May 2025 saa 04:19
Yasuwe :

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko rutazihanganira amakimbirane ari hagati y’abanyamakuru b’imikino, Muramira Régis na Sam Karenzi bashinjanya gusenya umupira w’amaguru w’u Rwanda bagendeye ku nyungu zabo bwite.

Mu kwezi gushize ni bwo guterana amagambo byongeye gufata intera hagati y’aba banyamakuru b’imikino bahoze bakorana, buri wese akifashisha umuyoboro w’igitangazamakuru akorera asebya mugenzi we.

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Gicurasi 2025, Dr. Murangira yagarutse ku makimbirane ya Muramira na Karenzi ari gukomeza gufata indi ntera.

Ati “Iyo dusesenguye imvugo zabo [Muramira na Karenzi] bakoresha basubizanya, tubona zishingiye ku makimbirane baziranyeho byihariye. Ukabona ko bagenda babikwedura. Uko byatangiye mbere si ko tubibona ubu.”

“Ibi bifatwa nko gutandukira amahame y’umwuga wabo w’itangazamakuru, ariko kandi ibyo birabaganisha mu nzira zo gukora ibyaha. Baragenda basatira ibyaha. Ibintu baziranyeho nibabibike bo ubwabo, bareke kubizana bakoresha itangazamakuru.”

Dr. Murangira yakomeje avuga ko amakosa bakomeza gukora basubizanya bifashishije ibitangazamakuru, ubutabera butazayarebera.

Ati “Kugira ibyo bapfa barakoranye bibaho, ariko ntibivuze ngo umwe asubize undi, undi ateguze igice cya kabiri. Usanga ari ibintu tutagakwiriye kubona mu bantu nka bariya, biragayitse. Bakeka ko ari ukwidagadura ariko na ho ukuboko k’ubutabera kugerayo. Bibihiriza abantu.”

“Ikibabaje ubona ko buri umwe aba afite abamushyigikiye, bikaganisha mu murongo wo gukimbiranya abantu. Abantu bararambiwe kandi bamaze no kubihaga. Gushyamirana nka kuriya iyo bidakumiriwe birangira bibaye ibyaha. Ni ibintu RIB itazihanganira.”

Sam Karenzi na Muramira Régis bakoranye kuri FINE FM mu kiganiro cy’imikino, ariko bombi baza gutandukana Karenzi agiye gushinga iye [SK FM].

Gutandukana kwa bombi ntikwagenze neza kuko batari bagihuza ku ngingo zimwe na zimwe zirimo iz’imiyoborere mishya ya Rayon Sports.

Muramira Régis yavuze ko yiteguye gushyira hanze amabanga yose ya Karenzi
Sam Karenzi yanze inama za Muramira Regis uzimuhera mu ruhame
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yagaragaje ko Muramira Régis na Sam Karenzi barenga imbibi mu biganiro bakora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .