Kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Gashyantare 2025, ni bwo ubuyobozi bwa Radio/TV10 bwatangaje ko bwakiriye umunyamakuru mushya uzajya ukora ibiganiro bya siporo.
Uyu ni Ngabo Roben wari umaze igihe ari umunyamakuru wa Rayon Sports mu kiganiro Rayon Time, ariko akaba yakoraga aka kazi abifatanya no kuba Umuvugizi w’iyi kipe ndetse anashinzwe itangazamakuru ryayo.
Ngabo yerekeje kuri Radio/TV10, yaranyuze ku bindi bitangazamakuru nka Isango Star, Radio&TV1, Umuseke ndetse na IGIHE.
Nubwo azakomeza gukoresha imbuga nkoranyambaga z’iyi kipe, Gikundiro ikaba igiye kongera gushaka umuvugizi wayo mushya.
Yerekeje kuri iyi radiyo asangayo abandi basanzwe bakora mu biganiro by’imikino nka Hitimana Claude, Ephraim Kayiranga, Jean Claude Kanyamahanga, Ishimwe Adelaide n’abandi.
Kugeza ubu Rayon Sports FC iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda, aho ifite amanota 40 ikarusha atandatu APR FC iyikurikiye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!