Mu ntangiro z’umwaka ushize ni bwo hagiye hanze amakuro ko uyu mukinnyi ashaka kujya gukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nubwo akiri umukinnyi wa Al Hilal yo muri Arabie Saoudite.
Mu kiganiro yagiranye na CNN yabajijwe kuri aya makuru amuvugwaho, agaragaza ko byose mu mupira w’amaguru bishoboka.
Ati “Gukinana na Messi na Suárez ni iby’akataraboneka. Ni inshuti zanjye kandi turacyahuza kugeza uyu munsi. Kongera kubona ubutatu bwacu byaba biryoshye, gusa ubu ndi umukinnyi wa Al Hilal nubwo ruhago yuzuyemo gutungurana.”
Mbere y’uko Neymar afata umwanzuro wo kubasohokamo akajya muri Paris Saint-Germain, bafashije FC Barcelone bishoboka kuko yinjije ibitego 364 ndetse banahana imipira ivamo ibitego 173.
Suárez aherutse kongera amasezerano ye muri Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bizatuma akomeza gukinana na Messi kugeza mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2025.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!