00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nelly Mukazayire yagaragaje amahirwe ari mu guha u Rwanda Grand Prix ya Formula 1

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 14 December 2024 saa 07:30
Yasuwe :

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Mukazayire Nelly, yeretse abitabiriye Inteko Rusange ya FIA, ko kwakira isiganwa rya Formula 1, ari amahirwe akomeye mu buryo bwo gutanga imirimo ku benegihugu ndetse no kuzamura siporo ku rwego rw’akarere ruherereyemo.

Ibi ni bimwe mu byo yatangaje mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ukuboza 2024, ubwo muri BK Arena hari hateraniye abitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo ku bahize abandi mu marushanwa y’imodoka, agenzurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino yo gusiganwa mu modoka (FIA).

Mu ijambo rye muri uyu muhango, Mukazayire yabanje kuvuga ko inyungu ya mbere yo kwakira iki gikorwa ari uko abacyitabiriye bose bazasubira iwabo batanga ubutumwa bw’ibyo bahabonye, kandi kwakira Formula 1 bifite inyungu zagutse.

Ati “Ni amahirwe yo kwereka amahanga icyo u Rwanda ari cyo. Ntabwo nshidikanya ko abashyitsi bari hano bafite ibyo babonye. Bazagenda babwire abandi iby’Igihugu cy’Imisozi 1000, ibyishimo ndetse n’amahirwe.”

“U Rwanda rufite icyerekezo cyo kuba igicumbi cya siporo, kwakira F1 si umuhango gusa, ahubwo bitanga umusanzu mu mibereho y’abaturage mu bijyanye na siporo, amahirwe mu kurema imirimo, ndetse n’umusanzu mu bikorwaremezo by’imikino yo gusiganwa mu modoka mu gihugu no mu karere.”

Mukazayire yongeyeho ko u Rwanda rufite byinshi byo kwereka abarugenderera birimo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakamenya aho rwavuye mu myaka 30 ishize n’aho rugana.

Ikindi ni ugusura ingagi zo muri Pariki y’Ibirunga, Pariki y’Akagera cyangwa iya Nyungwe, batibagiwe Isoko rya Kimironko aho bazabona imboga n’imbuto bikiri bishya n’abashabitsi baharangwa.

Undi wagize icyo atangariza abari aho ni Queen Kalimpinya ukina amarushanwa yo gusiganwa mu modoka by’umwihariko muri Rally.

Yavuze ko ashimira Perezida Kagame na Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem, bagize uruhare mu gutuma iyi Nteko Rusange ibera mu Rwanda kuko yatumye abona ibyamamare yarotaga kubona.

Ikindi Kalimpinya yavuze ni uko yifuza “kuzabona u Rwanda rwakira Grand Prix ya Formula 1, i Kigali.”

U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika kibashije kwakira Inteko Rusange ya FIA mu myaka 120 ishize.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Nelly Mukazayire, yerekanye ko hari amahirwe ari mu kwakira Formula 1 mu Rwanda
Kalimpinya Queen yavuze ko yifuza kubona Formula 1 mu Rwanda
Queen Kalimpinya yishimiye kubona ibyamamare mu Rwanda
Mu Rwanda habereye umuhango wo gutanga ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza mu marushanwa yo gusiganwa mu modoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .