Mu ijroro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 5 Ukuboza 2024, ni bwo aya makipe yombi yahuriye kuri Emirates Stadium mu mukino w’ishiraniro w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona y’u Bwongereza ‘Premier League’.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Busingye Johnston, wari kumwe na bo, yashimiye Arsenal ku bwo kubona amanota yanakinnye umukino mwiza.
Si aba gusa kuko bari kumwe n’umunyabigwi mu mupira w’amaguru akaba yaranabaye rutahizamu wa Arsenal mu myaka 20 ishize ari we Nwankwo Kanu.
Arsenal FC ni imwe mu makipe afitanye imikoranire na Leta y’u Rwanda binyuze muri Gahunda ya ‘Visit Rwanda’, aho iyi kipe yamamaza ubukerarugendo bwarwo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!