00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NCBA Rwanda PLC yiyemeje gutegura amarushanwa ngarukamwaka ya ‘Golf’

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 11 August 2024 saa 10:39
Yasuwe :

Banki y’Ubucuruzi ya NCBA Rwanda PLC yasoje irushanwa ryayo rya Golf ryiswe Rwanda Golf Series ryahurije hamwe abakinnyi barenga 150 ryaberaga muri Kigali Golf Resort and Villas, yiyemeza kujya iritegura buri mwaka.

Ni irushanwa ryakinwe tariki ya 9 n’iya 10 Kanama 2024 rihuriza hamwe abakinnyi 152 kuri Kigali Golf Resort & Villas, bagombaga guhatanira amanota azabafasha kujya gukina imikino ya nyuma muri Kenya.

NCBA Group isanzwe itegura amarushanwa ya Golf mu bihugu bitandukanye ikoreramo harimo Kenya, Uganda na Tanzania, ari na yo ntandaro yo kugira ngo iri rushanwa ritangizwe mu Rwanda.

Ku munsi wa nyuma, abakinnyi batangiye gukina mu gitondo cya kare kuko saa Kumi n’ebyiri itsinda ry’abakinnyi ba mbere ryari ryageze mu kibuga ngo ritangire guhatana.

Irushanwa ryo kuri uyu munsi kandi hakinwe uburyo bwa ‘Stroke Play’, aho umukinnyi wakoze inshuro nke atera mu mwobo ariwe uba watsinze. Aha buri tsinda rishobora gukinwa n’abakinnyi batarenze umunani.

Amatsinda amwe mu yakinnye uyu munsi yari agizwe n’abakinnyi bane ariko hakaba andi yakinwe n’abakinnyi batatu gusa, harimo abagabo ndetse n’abagore.

Mu batsinze harimo Jolly Byoleko, Murekatete Alphonsine, Rai Biru, Kayima Kenezio, Kabatende Darlington na Lukas Ollesch.

Abakinnyi batsinze kuri uyu munsi bahawe igikapu gitwarwamo inkoni zifashishwa muri Golf bagenewe na NCBA ndetse n’umunyamahirwe umwe utari mu batsinze acyegukana binyuze muri tombora yabaye mu ijoro ryo gutanga ibihembo.

Abitwaye neza mu irushanwa ryabaye kuri iyi nshuro babonye amanota abafasha kuzigaragaza mu rindi rizaba muri Nzeri 2024, nibakomeza muri uwo mujyo bazakomeza guhatana mu marushanwa ategurwa na NCBA azabera muri Kenya.

Umuyobozi ushinzwe abakiliya banini muri NCBA Bank Rwanda, Diana Mukunde, yashimye uruhare abakinnyi bagize muri iri rushanwa, yemeza ko batazahwema gukomeza gutera inkunga umukino.

Ati “Turashimira abadufashije bose kugira ngo iri rushanwa rigende neza. Turi hano ngo tuhagume, duhari ngo dushyigikire umukino wa Golf kuko twawusogongeye birangira tuwukunze cyane.”

Mukunde yongeyeho ko NCBA Bank Rwanda izakomeza gutegura irushanwa rya Golf ryatangiye gukinwa guhera mu 2021 ariko akaba ari ku nshuro ya mbere rikiniwe mu Rwanda.

NCBA Bank ikorera mu bihugu bitandukanye birimo Kenya, u Rwanda, Uganda, Tanzania, na Côte d’Ivoire, aho ifite amashami arenga 100, na serivisi z’ikoranabuhanga za banki zagutse mu Rwanda no mu Karere.

Itanga serivisi z’inguzanyo, kubitsa, kwishyurana, ivunjisha no gucuruza amadevize, icungamari kandi igahamya ko umukiriya ahabwa serivisi nziza kandi zihendutse aho yaba ari hose.

Irushanwa rya Golf ritegurwa na NCBA rigiye kujya riba buri mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .