00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umulisa Joselyne uri mu bakomeye muri ‘Tennis’ mu Rwanda yahaye inka uwamurokoye muri Jenoside

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 1 May 2025 saa 02:53
Yasuwe :

Umulisa Joselyne kugeza ubu ufatwa nka nimero ya mbere mu bagore bakina Tennis mu Rwanda, ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bigizwemo uruhare na Kayinamura Ferdinand.

Ku wa Kabiri, tariki 29 Mata 2025, ni bwo itsinda ry’abishyize hamwe barokokeye mu Murenge wa Musaza wo mu Karere ka Kirehe, bakoze igikorwa cyo kuremera abagize uruhare mu gutabara ubuzima bwabo.

Mu bashimiwe harimo umuryango wa Kayinamura Ferdinand, wari mu batarahigwaga, aho wabikoresheje nk’intwaro yo gutabara bamwe uko wari ubishoboye.

Mu buhamya bwa Kayinamura asobanura uko yahuye na Umulisa mu 1994, agasabwa kumwica ariko ntabikore.

Ati “Kiriya gihe ntabwo nari muzi pe, wabonaga umuntu ukumva uramwanze. Namusanze ahantu hari abantu benshi cyane bo kwicwa. Maze kumubona bashaka kumwica nasabye Interahamwe kumwiyicira, ndababwira nti mumundekere ntabwo kumwica biri bunanire.”

“Naramufashe mujyana mu rugo mbibwira abagore banjye ko ari uwanjye. Umugore mukuru ntiyamwiyumvisemo binsaba ko njya kumuhisha ahandi hantu, na ho ahagirira imibereho.”

Kayinamura yakomeje avuga uko yajyanye na Umulisa muri Tanzania.

Ati “Namugize uwanjye tugera ku Mugezi w’Akagera mbona bari buze kumunyicana. Twahise tujya mu rufunzo, aho yarwariye malaria, na buriya sinzi ko ikibuno cye ari kizima kubera inshinge bamuteraga. Bene wabo baje kumutwara ariko ndabyanga bitewe n’uko yari amerewe.”

“Narababwiye nti ‘Mumureke napfa buriya nta kundi’. Muri Kamena ni bwo yagiye ahura na bene wabo. Nishimira ko yagarutse akajya aza kunsura kandi akanazirikana ineza namugiriye.”

Umulisa Joselyne wahaye inka umuryango wa Kayinamura, yawushimiye byimazeyo ariko avuga ko abaturage babonye amateka bakwiriye kubohoka bakavuga.

Ati “Ntabwo Kayinamura yari azi ko nzagera aha kuko namurwaranye bwaki igihe kinini. Yankuye mu rupfu ubwo bari badushyize hamwe bagiye kutwica. Aho yankuye abahasigaye bose barabishe. Iyo ataba uyu muryango ntabwo mba nararenze i Kanyinya.”

“Ndashaka ko twubakana igihugu twese nk’Abanyarwanda. Mutinyuke muvuge mutubwire uko byagenze kuko hari amateka dushaka ko muvuga. Hari n’abatanga amakuru muri mwe nyuma bagahunga. Tuvuge ibyo twabonye dufashe abandi kumenya amateka nk’abayabayemo.”

Si Umulisa gusa washimiye, abandi ni Ndagijimana Justin na Rugwabizankwaya Frederick bashimiye Rutabagisha Uzia na Twagirimana Eriel babatungiye mu gisenge cy’inzu bakabahisha Interahamwe.

Umulisa ni umwe mu bakinnyi ba Tennis mu Rwanda wayikinnye akegukana imidali itandukanye. Ni umukino yinjiyemo ashaka gukira ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akanawukoresha nk’inzira yo kwiyubaka.

Umulisa Joselyne na Kayinamura bishimiye kongera guhura
Ndagijimana Justin ashimira umugore wa Twagirimana Eriel wamuhishe muri Jenoside
Rugwabizankwaya Frederick na we yatanze inka
Kayinamura yahawe inka izajya imukamirwa n'umuryango we
Umulisa yatanze inka mu rwego rwo kwitura Kayinamura wamugiriye neza
Igikorwa cyo gushimira iyi miryango cyahujwe n'Inteko Rusange y'Abaturage
Umulisa ahoberana na Kayinamura wabeshye Interahamwe ko agiye kwica Umulisa ariko akamutabara
Umulisa Joselyne yagaragarije amarangamutima ye umuryango wamufashije kurokoka Jenoside
Abaturage b'i Kirehe basabwa gutanga amakuru y'ibyo bazi kuri Jenoside
Ndagijimana Justin ni umwe mu barokokeye mu Murenge Musaza wifuje kuremera abamuhungishije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .