Musabeyezu, Irambona na Munyanshoza bifatanyije na NFF mu Kwibuka abana bishwe muri Jenoside

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Mata 2021 saa 12:36
Yasuwe :
0 0

Uwari Senateri Musabeyezu Narcisse, Irambona Eric ukinira Kiyovu Sports n’umuhanzi Munyanshoza Dieudonné ‘Mibirizi’ bifatanyije n’Umuryango Ndayisaba Fabrice Foundation (NFF) kwibuka abana n’ibibondo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 9 Mata 2020, hifashishijwe ikoranabuhanga, hatangwa ubutumwa butandukanye bujyanye no kwibuka abana bishwe muri Jenoside.

Ku nshuro ya 11 hibukwa abana, Umuryango Ndayisaba Fabrice Foundation wahisemo ko ibi bikorwa binyuzwa mu ishuri ryawo ry’incuke kugira ngo abana barirererwamo n’abandi biga mu mashuri anyuranye babashe kuzirikana bagenzi babo bambuwe uburenganzira bwo kubaho mu 1994.

Musabeyezu Narcisse wahoze ari Senateri ndetse akaba ari we watangije ku mugaragaro uyu Muryango wa NFF mu 2008, yavuze ko kwibuka abana n’ibibondo ari igikorwa cyiza kuko bifasha abakiri bato kumenya ko hari bagenzi babo bambuwe ubuzima bityo bikazabafasha gukurana umutima w’urukundo bazi amateka y’igihugu, bikanabafasha guharanira ko ibyabaye bitazasubira.

Ati “Ni isomo ritoroshye, biterwa na mwalimu wariteguye kugira ngo umenye imyaka y’umwana, ushobora no kubimubwira mu mikino ariko ubutumwa bugatambuka aho kugira ngo azabyumve hanze abyumve nabi, hari imvugo uba ugomba gukoresha bitewe n’uwo ubwira, uko uzabwira umuntu mukuru si ko uzabwira umwana.”

Yakomeje agira ati “Kubibwira umwana binyuze mu mikino biramufasha, ukababwira uti ariko buriya muzi ko hari abana bakagombye kuba bahari mungana batakibaho? Mwagombye kuba mukina agapira ariko batakibaho, bazize amacakubiri, bazize uko bavutse kandi hari abana bari bahari bishimye mureke rero tubibuke dukina mu mwanya wabo, tubabwire ko tubibuka.”

Ndayisaba Fabrice uyobora Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice, yavuze ko abakuze bakwiye gusangiza aya mateka abakiri bato kugira ngo bakure bayazi maze ibyabaye ntibizongere kubaho ukundi.

Ati “Abakuze bazi neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, rero bakwiye kuyasangiza abakiri bato, urubyiruko narwo rugomba gusura inzibutso n’ahandi henshi hashoboka hari amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Myugariro wa Kiyovu Sports, Irambona Eric, yasabye urubyiruko guharanira ko ibyabaye bitazasubira ndetse no kurwanya abafite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Twebwe nk’urubyiruko dukomeze twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi duharanira ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi kandi turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.”

Mu butumwa yatanze, umuhanzi Munyanshoza Dieudonné bakunze kwita Mibirizi, yavuze ko ari ngombwa guhora hibukwa abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bavukijwe guteta, bavutswa igihugu no kubona ababyeyi babo bazira uko bavutse.

Uretse kwifatanya n’abandi Banyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 27, umuryango Ndayisaba Fabrice Foundation watangije kandi icyumweru cyo kwibuka abana n’ibibondo bishwe muri Jenoside, kizarangira tariki ya 14 Mata 2021.

Umuryango Foundation Ndayisaba Fabrice usanzwe utegura ibikorwa byo kwibuka abana n'ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Musabeyezu Narcisse wabaye Senateri, yavuze ko ari ngombwa kubwira abana ko bari bagenzi babo bishwe muri Jenoside
Ndayisaba Fabrice uyobora Ecole Maternelle Foundation Ndayisaba Fabrice yanyujijwemo ibikorwa byo kwibuka abana bizaramara icyumweru cyose
Myugariro wa Kiyovu Sports, Irambona Eric, yasabye urubyiruko kwirinda ko ibyabaye bitazasubira, rwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .