00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mureke urukundo rutuyobore - Denis Omedi wa APR FC

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 8 April 2025 saa 03:19
Yasuwe :

Rutahizamu wa APR FC ukina anyuze mu mpande, yageneye ubutumwa Abanyarwanda n’inshuti zarwo bari mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba kuyoborwa n’urukundo nk’intwaro yatuma Jenoside itongera kubaho.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 8 Mata 2025, abunyujije ku mbuga nkoranyambaga za APR FC.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Uganda, yavuze ko ari ibihe bikomeye mu gihe Abanyarwanda bibuka inzirakarengane z’Abatutsi zambuwe ubuzima mu 1994.

Ati “Uyu ni umugoroba ukonje hano mu Rwanda, ubu ni ubutumwa bwanjye ku Banyarwanda aho bari hose ku Isi. Uyu munsi hashize imyaka 31 duhagurukira rimwe tukibuka ubuzima bw’abahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

“Mureke duhe agaciro abambuwe ubuzima, dufate no mu mugongo abayirokotse. Mureke urukundo rutuyobore, maze twibuke duharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.”

Denis Omedi wakiniraga Kitara FC yageze muri APR FC muri Mutarama 2025, akaba ari umukinnyi wayo mu gihe cy’imyaka ibiri.

Denis yihanganishije Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Denis Omedi yasabye Abanyarwanda kurangwa n'urukundo
Denis Omedi ni umwe mu bakinnyi ba APR FC bataha izamu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .