00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Munyangaju Mimosa yakoze ihererekanyabubasha na Nyirishema ku buyobozi bwa Minisiteri ya Siporo

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 20 August 2024 saa 07:17
Yasuwe :

Ku biro bya Minisiteri ya Siporo habereye ihererekanyabubasha hagati ya Minisitiri wa Siporo ucyuye igihe Munyangaju Aurore Mimosa ndetse n’uwamusimbuye Nyirishema Richard.

Minisitiri Nyirishema uherutse gushyirwaho na Perezida Paul Kagame hamwe n’abandi bose bagize Guverinoma, yakoze ihererekanyabubasha kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 20 Kanama 2024.

Ni umuhango witabiriwe n’abandi bayobozi bo muri Minisiteri ya Siporo, abayobozi ba Komite Olempike y’u Rwanda ndetse n’abayobozi b’amashyirahamwe ya siporo basanzwe ari abafatanyabikorwa bayo.

Minisitiri Nyirishema yabagaragarije ko agiye kurushaho gukomeza gukorana na buri wese kugira ngo barusheho gukomeza gushyigikira iterambere rya siporo mu Rwanda.

Nyirishema wahoze ari Visi Perezida w’Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA) yasimbuye Munyangaju wari ugiye kumara imyaka itanu kuri uyu mwanya kuko yawushyizweho mu 2019.

Munyangaju Aurore Mimosa yakoze ihererekanyabubasha na Minisitiri Nyirishema wamusimbuye muri Minisiteri ya Siporo
Abayobozi b'amashyirahamwe ya siporo mu Rwanda bitabiriye uyu muhango
Minisitiri Nyirishema yijeje buri wese ko bazakorana mu guteza imbere Siporo Nyarwanda
Umuhango w'ihererekanyabubasha witabiriwe n'abakozi ba Minisiteri n'abafatanyabikorwa bayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .