00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukuru wa Paul Pogba akurikiranyweho uruhare mu mugambi wo kumwambura akayabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 September 2022 saa 02:24
Yasuwe :

Mukuru wa Paul Pogba ukinira Juventus n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Mathias Pogba, yamaze kuregwa mu rukiko ibyaha byo kugira uruhare mu mugambi wo kwambura amafaranga murumuna we, ndetse akazakurikiranwa afunzwe.

Ni icyemezo umwunganizi wa Mathias, Yassine Bouzrou, yavuze ko bagiye kujuririra. Avuga ko nta cyaha yakoze gikwiye gutuma afungwa, nk’uko AFP yabitangaje.

Amakuru avuga ko abandi bantu bane bafunzwe muri iyi dosiye barimo, bafite hagati y’imyaka 27 na 36. Bose uko ari batanu batawe muri yombi ku wa Kabiri no ku wa Gatatu.

Mathias Pogba w’imyaka 32 yemeye ko yari inyuma y’amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga ku wa 27 Kanama, ateguza “gushyira hanze ibintu bikomeye” kuri Paul Pogba.

Abandi bantu bane bafunzwe ni inshuti za hafi za Mathias.

Paul Pogba yatanze ikirego mu rukiko rw’i Turin ku wa 16 Nyakanga, avuga ko takorewe akagambane n’abantu barimo kumusaba miliyoni 13 z’Amayero, no kwigura ngo badashyira hanze amashusho ashobora kumushyira hanze.

Paul Pogba ngo yabwiye abagenzacyaha ko abashaka kumwambura amafaranga bamukangishije ko bzamutesha agaciro mu kuvuga ko yasabye umupfumu guhanurira Kylian Mbappe ukinira paris Saint Germain.

Amakuru avuga ko abantu benshi barimo na nyira wa Pogba, bamaze gukoreshwa inyandikomvugo.

Rurageretse mu nkiko hagati ya Paul na Mathias Pogba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .