Mukasa Nelson yatsindiye igihembo mpuzamahanga cy’uwakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu bihe bya COVID-19

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 Ukwakira 2020 saa 11:04
Yasuwe :
0 0

Mukasa Nelson umaze kumenyerwa mu bikorwa bya siporo rusange cyane cyane gufasha abitabira Car Free Day, yatsindiye igihembo mpuzamahanga cy’uwakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri siporo mu bihe bya COVID-19.

Ni ibihembo bitangwa na Vigor unsung Heroes Awards International, yo muri Canada. Mukasa akaba yatsindiye igihembo mu cyiciro cy’abantu bafashije abandi mu bihe bya Guma mu Rugo binyuze ku mu myitozo ngororamubiri yatangiraga kuri internet. Ibi bhembo bizatangwa ku wa 6 Ukuboza 2020.

Vigor unsung Heroes Awards International igamije gushimira abantu bakoze ibikorwa bigira ingaruka nziza ku Isi, bigahindura kandi bikazamura imibereho n’ubuzima bw’abaturage.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mukasa yavuze ko imyitozo yakoraga akayisangiza abandi yifashishije internet mu bihe bya Guma mu Rugo, ari yo yatumye atsindira iki gihembo.

Ati “Natoranyijwe mu bantu bafashije abandi mu bihe bya COVID-19 binyuze mu myitozo ya siporo natangaga kuri internet ubwo abantu bari mu rugo. Ni ibihembo byatanzwe mu byiciro bitandukanye, ariko muri Afurika ni njye babonye mu bijyanye na siporo yafashije abantu mu bihe bya Guma mu Rugo.”

Yakomeje avuga ko iki gihembo yahawe kigiye kumutera imbaraga zo gukomeza gufasha abantu binyuze muri siporo.

Ati “Ibikorwa bijyanye na siporo nsanzwe mbikora, ari ibyo gufasha abana, abantu bakuru n’abandi bose. Iki gihembo kizantera umwete no gushyiramo imbaraga, nkore ibirenze bifasha Abanyarwanda n’abandi bakurikira ibikorwa byanjye.”

“Ntabwo nari nzi ko nabona igihembo muri ibi bihe bikomeye bya COVID-19, ni igihembo gifite kinini kivuze kuri njye, ku muryango wanjye no ku gihugu cyacu.”

Iki gihembo kiriyongera ku bindi bine Mukasa yahawe birimo bibiri byo mu Rwanda yahawe mu 2017 na 2018 nk’umutoza wa siporo w’umwaka, icyo ku rwego rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yaherewe muri Uganda mu 2016 (East Africa Mentorship Award) nk’umuntu witangira siporo ndetse n’ikindi yahawe na Vigor unsung Heroes Awards International muri Mutarama uyu mwaka nk’uwakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri siporo.

Ibi bihembo byose yabihawe kubera ibikorwa akora bijyanye na siporo bigira ingaruka nziza kuri bose.

Mukasa ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere Kaminuza muri siporo yakuye muri Zimbabwe muri Burawayo Sports College; ni umwe mu bafasha abitabira siporo ngarukakwezi ihuza abatuye Umujyi wa Kigali izwi nka Car Free Day. Asanzwe kandi ari n’umutoza mu nzu z’abakora siporo “gyms”.

Mukasa Nelson yatsindiye igihembo mpuzamahanga kubera uburyo yafashije abantu gukora imyitozo ngoramubiri mu bihe bya COVID-19
Mukasa azashyikirizwa igihembo yatsindiye mu Ukuboza uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .