Mukasa Nelson yatsindiye igihembo mpuzamahanga cy’uwakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri siporo

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 27 Mutarama 2020 saa 06:57
Yasuwe :
0 0

Mukasa Nelson umaze kumenyerwa mu bikorwa bya siporo rusange cyane cyane gufasha abitabira Car Free Day, yatsindiye igihembo mpuzamahanga cy’uwakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri siporo.

Ni ibihembo bitangwa na Vigor unsung Heroes Awards International, yo muri Canada. Mukasa akaba yatsindiye igihembo mu cyiciro cy’abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bifasha abandi na bo ubwabo (Achievement Award). Azagishyikirizwa muri Gicurasi muri Tanzania.

Vigor unsung Heroes Awards International igamije gushimira abantu bakoze ibikorwa bigira ingaruka nziza ku Isi, bigahindura kandi bikazamura imibereho n’ubuzima bw’abaturage.

Mu kiganiro Mukasa yagiranye na IGIHE, yavuze ko muri ibi bihembo yashimiwe ibikorwa bitandukanye akora mu rwego rwa siporo birimo; gukundisha abana gukora siporo bakiri bato bakayigira umuco, gukundisha siporo abakuze mu ngeri zose no kuyibigisha.

Hari ugutegura siporo y’abana mu biruhuko, aho buri mwaka abana bakundishwa siporo bakanafashwa kuvumbura impano bafite.

Mukasa avuga ko ikindi cyamuhaye amahirwe ari ibikorwa bijyanye no gukoresha siporo abantu benshi [siporo kuri bose] n’ibindi bikorwa n’umuryango Children and Youth Sports Organization, ahagarariye.

Umuryango Children and Youth Sports Organisation, umaze imyaka itatu uvutse, ukaba ugamije gukangurira urubyiruko kwitabira ibikorwa bituma rugira ubuzima bwiza, kuva mu myaka yo hasi.

Uyu muryango ufite icyerekezo cyo kugaragaza no kuzamura impano z’abana bato, binyuze mu kuzana imikino aho abana bose babona maze bo bakazabasha kwihitiramo bakurikije impano bifitemo, badatoranyirijwe.

Nyuma yo kwita ku mpano z’abana, uyu muryango wigisha abana no kwita ku buzima bwabo, cyane cyane kwirinda agakoko gatera Sida n’ibiyobyabwenge.

Muri gahunda yo gufasha abana guteza imbere impano zabo zitandukanye, uyu muryango watangije gahunda ya siporo z’abana mu biruhuko.

Uyu muryango kandi washyizeho gahunda yitwa Rwanda Students Lifestyle, yatangijwe muri Gicurasi 2019. Muri iyi gahunda habamo urugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge na virusi itera Sida, nyuma yarwo hagatangwa ubutumwa bijyanye.

Mu Ukwakira 2019, uyu muryango wateguye Siporo yihariye ku bagore batwite ‘Mass sports for pregnant women’.

Mukasa wahatanaga mu cyiciro cy’abantu 58, yashimiye abamutoye bose, atura iki gihembo abanyarwanda bose aho bari ku Isi n’inshuti ze zimuba hafi.

Ati “Ndashimira Imana ikomeza kumpa imbaraga zo kugera kuri ibi by’umwihariko nshimira umuryango wanjye. Twari duhanganye turi benshi baturute ku Isi hose ariko ntorwa cyane”.

Iki gihembo kiriyongera ku bindi bitatu Mukasa, yahawe birimo bibiri byo mu Rwanda yahawe mu 2017 na 2018 nk’umutoza wa siporo w’umwaka, ndetse n’ikindi cyo ku rwego rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yaherewe muri Uganda mu 2016 (East Africa Mentorship Award) nk’umuntu witangira siporo.

Ibi bihembo byose yabihawe kubera ibikorwa akora bijyanye na siporo bigira ingaruka nziza kuri bose.

Mukasa ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere Kaminuza muri siporo yakuye muri Zimbabwe muri Burawayo Sports College; ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu gutuma siporo ngarukakwezi ihuza abatuye Umujyi wa Kigali izwi nka Car Free Day. Asanzwe ari n’umutoza mu nzu z’abakora siporo “gyms”.

Mukasa ari kumwe n'abana yigisha siporo mu biruhuko
Mukasa yatsindiye igihembo cy'ukora ibikorwa by'indashyikirwa mu guteza imbere siporo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza