Iki gikombe cy’isi giteganyijwe guhera ku wa 21 Ugushyingo 2022 kugeza ku wa 18 Ukuboza 2022.
Muri rusange hahamagawe abasifuzi 36 bakuru, 69 bungirije na 24 bazaba bagenzura ikoranabuhanga rifata ibyemezo hashingiwe ku gusesengura amashusho, rimaze kumenyerwa nka VAR.
Kuri uyu wa Kane Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, ryemeje ko mu basifuzi bakuru hazaba harimo abagore batatu, Salima Mukansanga ukomoka mu Rwanda, Stéphanie Frappart ukomoka mu Bufaransa, na Yoshimi Yamashita ukomoka mu Buyapani.
Ni andi mateka Mukansanga akoze, kuko aheruka kuba umugore wa mbere wasifuye umukino w’Igikombe cya Afurika cy’Abagabo.
Mu basifuzi bungirije hazaba harimo naho abagore batatu, Neuza wo muri Brazil, Karen Díaz Medina wo muri Mexico na Kathryn Nesbitt wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
FIFA yatangaje ko aba basifuzi batoranyijwe ku bufatanye n’impuzamashyirahamwe z’umupira w’amaguru ku migabane itandukanye, hashingiwe “ku mikorere yabo n’uko bitwaye mu marushanwa ategurwa na FIFA n’andi mpuzamahanga cyangwa yo mu bihugu imbere, yabaye mu myaka ishize."
Umuyobozi wa Komite y’abasifuzi muri FIFA, Pierluigi Collina, yatangaje ko Igikombe cy’Isi cyabaye mu 2018 cyagenze neza kubera imisifurire yo ku rwego rwo hejuru.
Yakomeje ati "Tuzakora ibishoboka byose ku buryo kizagenda neza kurushaho mu mezi make ari imbere, muri Qatar."
Collina yavuze ko ashimishijwe cyane no kuba abasifuzi b’abagore barimo Mukansanga bagiye gusifura igikombe cy’isi cy’abagabo.
Yakomeje ati "Tubashije guhamagara abasifuzi b’abagore mu mateka y’igikombe cy’isi. Ni umusaruro w’urugendo rwatangiye mu myaka ishize, abagore bakitabazwa mu marushanwa y’abagabo mu bato no mu bakuru."
"Muri uru rwego, turashimangira ko ireme ry’imisifurire ari ryo duha agaciro, ntabwo ari igitsina."
Yavuze ko nyuma y’iyi ntambwe itewe, yizeye ko mu gihe kiri imbere itoranywa ry’abasifuzi b’indashyikirwa b’abagore mu marushanwa akomeye y’abagabo bizahinduka ikintu gisanzwe, ntibikomeze kuba ikintu cyo gutindaho.
Yakomeje ati "Bakwiriye kuba basifura Igikombe cy’Isi gitegurwa na FIFA kubera ko bakomeje kuba ku rwego rwo hejuru, kandi ni cyo cy’ingenzi kuri twe."
Ni ishuro ya kabiri ikoranabuhanga rya VAR rigiye kwifashishwa mu Igikombe cy’Isi, nyuma y’icyabereye mu Burusiya mu 2018.
Uru rutonde rw’abasifuzi bahamagawe kandi ruriho n’abandi bakomeye nka Michael Oliver na Anthony Taylor bo mu Bwongereza.
Imikino y’Igikombe cy’Isi cyo muri Qatar izabera kuri sitade umunani za Al Bayt Stadium, Khalifa International Stadium, Al Thumama Stadium, Ahmad Bin Ali Stadium, Lusail Stadium, Ras Abu Aboud Stadium, Education City Stadium, Al Janoub Stadium.
Umukino wa nyuma uzabera kuri Lusail Stadium i Doha, ku Cyumweru tariki 18 Ukuboza.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!