Migi asanzwe ari umutoza wungirije muri Muhazi United gusa nk’umukinnyi yazamukiye muri Kiyovu Sports, akaba akomeje kuyishakira uko yazaguma mu Cyiciro cya Mbere.
Ubwo Urucaca rwiteguraga guhura na Musanze FC, bivugwa ko Migi yahamagaye myugariro Shafiq Bakaki, amusaba kuzitsindisha ku mukino Musanze FC yakiriyemo Kiyovu, ku wa Gatandatu, tariki 15 Werurwe 2025.
Nyuma y’aho aya majwi yose agiriye hanze, ubuyobozi bwa Muhazi United FC, bwafashe umwanzuro wo kuba buhagaritse by’agateganyo uyu mugabo, hagakorwa iperereza ku majwi ye.
Migi mu gusaba iyo serivisi yasezeranyaga uyu mukinnyi kuzamujyana muri Kiyovu umwaka utaha kuko ariho azatoza.
Yagize ati “Mfite imbanzirizamasezerano nzajya kuba umutoza muri Kiyovu, ntabwo ubizi ko naringiye no kugutwara muri Muhazi? Rero ntabwo najya gutoza muri Kiyovu yaragiye mu Cyiciro cya Kabiri.”
“Urabizi turi gukora ibishoboka byose kugira ngo itazamanuka. Umwaka utaha tuzaba turikumwe, ntabwo ubizi ko ntajya mbeshya wa mugabo we?”
Shafiq yashingiye ku kuba ari mu Gisibo cya Ramadhan, amusubiza ko adashobora gukora icyo cyaha cyo kugambanira bagenzi be.
Byarangiye kandi umugambi we utagezweho kuko Musanze FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 3-0 byanabonetse kare. Muri byo harimo n’icya Shafiq wari wasabwe kwitsindisha.
Muhazi United yahagaritse umutoza iri ku mwanya wa 12 n’amanota 23, ikarusha rimwe Musanze FC ya 13 yirukanye Migi mu mwaka ushize, mu gihe Kiyovu Sports FC iri ku mwanya wa 15 n’amanota 18.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!