00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhazi United yahagaritse ‘Migi’ washinjwe gusaba myugariro wa Musanze FC kwitsindisha

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 18 March 2025 saa 11:46
Yasuwe :

Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi, yahagaritswe n’ikipe ya Muhazi United FC yari abereye umutoza wungirije, nyuma yo kumvikana asaba myugariro wa Musanze FC kwitsindisha ku mukino wa Kiyovu Sports.

Migi asanzwe ari umutoza wungirije muri Muhazi United gusa nk’umukinnyi yazamukiye muri Kiyovu Sports, akaba akomeje kuyishakira uko yazaguma mu Cyiciro cya Mbere.

Ubwo Urucaca rwiteguraga guhura na Musanze FC, bivugwa ko Migi yahamagaye myugariro Shafiq Bakaki, amusaba kuzitsindisha ku mukino Musanze FC yakiriyemo Kiyovu, ku wa Gatandatu, tariki 15 Werurwe 2025.

Nyuma y’aho aya majwi yose agiriye hanze, ubuyobozi bwa Muhazi United FC, bwafashe umwanzuro wo kuba buhagaritse by’agateganyo uyu mugabo, hagakorwa iperereza ku majwi ye.
Migi mu gusaba iyo serivisi yasezeranyaga uyu mukinnyi kuzamujyana muri Kiyovu umwaka utaha kuko ariho azatoza.

Yagize ati “Mfite imbanzirizamasezerano nzajya kuba umutoza muri Kiyovu, ntabwo ubizi ko naringiye no kugutwara muri Muhazi? Rero ntabwo najya gutoza muri Kiyovu yaragiye mu Cyiciro cya Kabiri.”

“Urabizi turi gukora ibishoboka byose kugira ngo itazamanuka. Umwaka utaha tuzaba turikumwe, ntabwo ubizi ko ntajya mbeshya wa mugabo we?”

Shafiq yashingiye ku kuba ari mu Gisibo cya Ramadhan, amusubiza ko adashobora gukora icyo cyaha cyo kugambanira bagenzi be.

Byarangiye kandi umugambi we utagezweho kuko Musanze FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 3-0 byanabonetse kare. Muri byo harimo n’icya Shafiq wari wasabwe kwitsindisha.

Muhazi United yahagaritse umutoza iri ku mwanya wa 12 n’amanota 23, ikarusha rimwe Musanze FC ya 13 yirukanye Migi mu mwaka ushize, mu gihe Kiyovu Sports FC iri ku mwanya wa 15 n’amanota 18.

Mugiraneza Jean Baptiste 'Migi' yahagaritswe na Muhazi United
Migi yashatse kugambanira Musanze FC yirukanywemo
Ubuyobozi bwa Muhazi United bwahagaritse Migi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .