Iyi kipe yo mu turere twa Rwamagana na Kayonza iri mu makipe ataragize intangiriro nziza za Shampiyona kuko ifite amanota atuma ijya mu zirwana no kudasubira mu Cyiciro cya Kabiri.
Perezida wa Muhazi United, Nkaka Longin, yabwiye IGIHE ko muri uku kwezi kwa Mbere bifuza kongeramo abakinnyi bakomeye bakina mu myanya isatira ku buryo babafasha kongera umubare w’ibitego batsinda kuko ari cyo cyakomye mu nkokora umusaruro bari biteze.
Ati “Dukeneye abakinnyi bakina mu myanya y’ubusatirizi nka batanu cyangwa bane bakomeye, babasha gutsinda ibitego byinshi. Twabitse iyo myanya ku buryo nituramuka tubabonye tuzabasinyisha.
“Urebye ikipe yacu ikina neza kuva inyuma no hagati, ariko gutsinda ibitego ntabwo bigenda neza ubona ko tugifitemo icyuho. Rero turashaka abakinnyi badufasha kwitwara neza mu mikino yo kwishyura.”
Nkaka kandi yakomeje avuga ko bitewe n’imiterere y’isoko ry’abakinnyi bigoye ko hakongrwamo abakinnyi b’Abanyarwanda kuko batabasha kuboneka, ahubwo bazabashakira mu mahanga kuko n’ikibazo cy’amikoro cyakemutse.
Ati “Twahuye n’ibibazo by’amikoro byatumye ikipe yacu ititwara neza, ubu rero noneho abaterankunga bacu batubwiye ko iki kibazo kitazongera kubaho ku buryo twizeye ko tuzitwara neza.”
Kuri ubu ikipe ya Muhazi United yamaze gusinyisha umwaka umwe n’igice umukinnyi witwa Ngaru Loshi wakinaga muri Victory Club Warrior yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya kabiri muri Ghana.
Iyi kipe kandi ifite abandi bakinnyi bari gukora igeragezwa ku buryo abazaritsinda bazahita basinyishwa amasezerano.
Kuri ubu Muhazi United iri ku mwanya wa 14 n’amanota 13 mu mikino 15 imaze gukina.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!