Mugisha Moïse yegukanye agace ka Mbere ka Grand Prix Chantal Biya (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 18 Ugushyingo 2020 saa 02:24
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda Mugisha Moïse yegukanye agace ka mbere k’Irushanwa rya Grand Prix Chantal Biya ribera muri Cameroun, ahita yambara umwenda w’umuhondo ku munsi wa mbere.

Grand Prix Chantal Biya yatangiye kuri uyu wa Gatatu hakinwa agace kazenguruka inshuro zirindwi mu Mujyi wa Douala, ku ntera y’ibilometero 95.9.

Mugisha Moïse yasoje ku mwanya wa mbere akoresheje 02h15’41’’, anganya ibihe na Michel Boris Tientcheu, Umunya-Cameroun ukinira SNH Vélo Club.

Mu duce tubanza Abanyarwanda bagenderaga mu gikundi ariko habura ibilometero nka 30 nibwo Mugisha Moïse na Mugisha Samuel bahisemo kongera imbaraga ndetse bahirwa no gufata abari imbere.

Mu bilometero bya nyuma nibwo Mugisha Moïse yacomotse mu bandi aranyonga agera ku murongo ari uwa mbere.

Ati "Nabwiye Mugisha Samuel ngo nagende ndaza kugerageza nitugera ahazamuka. Dusigaje kuzenguruka kabiri naje gushyiramo imbaraga zose mbona birashobotse.”

Yavuze ko yishimiye intsinzi kuko agace ka mbere katari koroshye. Yagize ati “Nishimiye intsinzi ngezeho kuko agace ka mbere kari kagoranye, kuko ibilometero bitatu bya nyuma byari amakorosi arimo imisenyi kandi umuhanda ari muto.’’

Mugisha Moïse wegukanye agace ka mbere muri Grand Prix Chantal Biya yahawe igihembo na sheki y’ibihumbi 200, akabakaba ibihumbi 350 Frw. Ni we uyoboye abakinnyi bakiri bato mu gihe Team Rwanda ariyo ihagaze neza mu makipe.

Mu bandi bakinnyi bari mu Ikipe y’u Rwanda itozwa na Sempoma Félix, Munyaneza Didier yasoje ku mwanya wa karindwi; Uhiriwe Byiza Renus ku wa munani; Mugisha Samuel ku wa 10; Areruya Joseph ku wa 13 na Byukusenge Patrick ku wa 31 arushwa n’uwa mbere amasegonda 53.

Agace kakinwe uyu munsi, abasiganwa bahagurutse batinze kuko igihe isiganwa ryagombaga gutangiraho cyongerewe kubera amakipe yageze muri Cameroun atinze, bigasaba ko ahabwa umwanya wo kuruhuka.

Grand Prix Chantal Biya iri kuba ku nshuro ya 20 iri ku bipimo bya 2.2 ku ngengabihe y’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), izasozwa ku wa 22 Ugushyingo 2020, nyuma yo kuzenguruka ibilometero 699.4

Yitabiriwe n’amakipe icyenda arimo iy’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Benin, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Sénégal, Mali, Dukla Banska Bystrica yo muri Slovaquie na SNH Vélo Club yo muri Cameroun.

Ubwo Team Rwanda yaherukaga kwitabira Grand Prix Chantal Biya mu mwaka ushize, Munyaneza Didier ni we Munyarwanda waje hafi, asoreza ku mwanya wa kane, anatahana umwambaro w’umukinnyi muto wigaragaje mu irushanwa.

Uduce dutanu tugize Grand Prix Chantal Biya 2020

• Ku wa 18 Ugushyingo: Agace ka mbere: Douala- Douala (95.9 km)

• Ku wa 19 Ugushyingo: Agace ka kabiri: Akonolinga- Abong-Mbang (139.5 km)

• Ku wa 20 Ugushyingo: Agace ka gatatu: Yaoundé- Ebolowa-Nkolandom (167 km)

• Ku wa 21 Ugushyingo: Agace ka kane: Zoétélé- Nkpwang-Meyomessala (116.4 km)

• Ku wa 22 Ugushyingo: Agace ka gatanu: Sangmelima- Yaoundé (166.4 km)

Mugisha Moïse yanitwaye neza muri Tour du Rwanda 2020 kuko yegukanye umwanya wa kabiri inyuma y’Umunya-Eritrea Tesfazion Natnael wayegukanye
Team Rwanda ni yo iri ku mwanya wa mbere mu makipe yitabiriye Grand Prix Chantal Biya
Mugisha yatanze Michel Boris Tientcheu kugeza ipine ku murongo nyuma yo kuhagerera rimwe
Uko abakinnyi bakurikirana nyuma y'agace ka mbere ka Grand Prix Chantal Biya
Mugisha Moïse ni we uyoboye urutonde rw'abakinnyi bato muri Grand Prix Chantal Biya
Mugisha Moïse yegukanye agace ka Mbere ka Grand Prix Chantal Biya
Mugisha Moïse yahawe sheki y’ibihumbi 200, akabakaba ibihumbi 350 Frw
Mugisha Moïse aganira n'itangazamakuru nyuma yo kwegukana agace ka Mbere ka Grand Prix Chantal Biya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .