Uko aba bakinnyi barushaho kwitwara neza, ni ko biyongerera amahirwe yo kuba bahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu dore ko umubare w’abakandida bagomba kuyijyamo ukomeza kwiyongera.
Mugisha ukina mu kibuga hagati, yinjije igitego ku munota wa 45 nyuma yo gufata umwanzuro agacenga ba myugariro b’iyi kipe, agahesha ikipe ye amanota atatu ndetse ihita inafata umwanya wa mbere muri Shampiyona ya Tunisia.
Umunyezamu wa mbere w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Ntwari Fiacre, ntabwo yakinnye umukino wo mu mpera z’icyumweru ikipe ye ya Kaizer Chiefs yanganyijemo na Royal AM ibitego 2-2, cyane ko ari bwo ari gukira imvune yagiriye mu Amavubi.
Icyumweru gishize cyagenze neza kuri myugariro Mutsinzi Ange ukinira FC Zira yo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan, kuko we na bagenzi be batsinze Sumqayit ibitego 4-1. Uyu mukinnyi yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 56.
Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, ikipe ye ya FC Kryvbas Kryvyi Rih yatsinze Polissya Zhytomyr ibitego 3-1, mu mukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona ya Ukraine.
Muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bubiligi, ku Cyumweru, RAAL La Louvière ikinamo Samuel Gueulette yatsinze Eupen ibitego 4-3. Uyu Munyarwanda akaba yarakinnye umukino wose, mu gihe kandi ahataniye igihembo cy’uwitwaye neza mu ikipe ye.
AEL Limassol ikinamo myugariro w’Amavubi ukina anyuze mu mpande, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, yanganyije na Paralimni 0-0 mu mukino w’Umunsi wa 12 wa Shampiyona ya Chypre.
Ibihe bikomeje kuba bibi kuri Olympique de Béja yo muri Tunisia ikinamo Ishimwe Anicet, kuko yatsinzwe na US Tataouine igitego 1-0, uba umukino wa kane itakaje yikurikiranya. Uyu mukinnyi yabanje mu kibuga gusa aza gusimburwa ku munota wa 69.
Hari abandi bari mu biruhuko kuko shampiyona zabo zamaze kurangira. Gefle IF ikinamo Rafael York na Sandkvens IF ikinamo byiringiro Lague na Mukunzi Yannick zombi zo muri Suède ziri mu biruhuko, Rhode Island yo muri Amerika ikinamo Kwizera Jojea na yo yarangije shampiyona.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!