00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu minsi ibiri abanyamahirwe begukanye miliyoni 3,5 Frw muri Inzozi Lotto

Yanditswe na Kwizera Joseph
Kuya 17 August 2022 saa 11:43
Yasuwe :

Abanyamahirwe babiri begukanye 3,581,870 Frw mu minsi ibiri, nyuma yo kumenya Inzozi Lotto ndetse bakagerageza amahirwe yabo, bikarangira abasekeye. Ubu inzozi zabo zigiye kuba impamo.

Inzozi Lotto ni umushinga ukorwa na Carousel Ltd, ufitemo imikino y’amahirwe itandukanye nka Quick, Jackpot, Quick10 n’uwitwa Igitego Lotto.

Uyu mushinga ukomeje gufasha Abanyarwanda kuzamura imibereho yabo binyuze mu bihembo utanga buri munsi, ku muntu wabashije gutsinda.

Dusengimana Aimable wo mu Karere ka Bugesera, yasekewe n’amahirwe ku wa Gatandatu atsindira 2,111,616 Frw, nyuma yo kugura amatike abiri ya Igitego Lotto ahwanye na 400 Frw.

Ati "Hashize nk’amezi atandatu menye Inzozi Lotto, nkina jackpot kuko harimo imikino itandukanye ,ariko naje kumenya ko hari undi mukino witwa Igitego Lotto, ndakina ku wa Gatandutu ngura amatike abiri ya 400 Frw, hanyuma ejo nimugoroba barabwira ngo natsinze. Byaranshimishije cyane."

Dusengimana avuga ko ayo mafaranga agiye kumuhindurira ubuzima binyuze mu bikorwa bitandukanye, by’umwihariko ibijyanye n’ubuhinzi.

Ati "Aya mafaranga ni menshi, azampindurira ubuzima kuko nakodeshaga ariko ubu ngiye kugura umurima wanjye. Nzajya mpinga ntatanze amafaranga y’ubukode."

Munyarugina Théophile wo mu Karere ka Musanze, we yavuze ko mu ntangiriro z’iki cyumweru aribwo yakiriye inkuru idasanzwe, imubwira ko yatsindiye 1,470,254 Frw.

Ati "Narishimye cyane numva birandenze, bakimara kumbwira ko natsinze. Ni ukuri numvaga bidashoboka gutekereza ukuntu ibiceri 200 Frw byaguha gutsindira amafaranga ari hejuru y’ibihumbi 500 Frw cyangwa miliyoni. Ni ibintu bitangaje pe!"

Munyarugina yakomeje avuga ko ayo mafaranga agiye kumufasha mu kwiga no gufasha iwabo kwiteza imbere.

Ati "Aya mafaranga mbonye, aje ari ingirakamaro kuko hari ibibazo nari ngiye mfite by’amadeni ku ishuri, ngiye gufatamo amwe nyishyure ku ishuri, andi nyahe umubyeyi wanjye agire icyo yakora kugira ngo abashe kudutunga."

Abo banyamahirwe bose barashimira umuntu wagize igitekerezo cyo gushyiraho ibi bikorwa, kuko ikomeje guteza imbere Abanyarwanda na siporo muri rusange.

Banashishikariza abantu kugana iyi mikino itandukanye kuko atari ubutekamitwe nk’uko bamwe babitekereza, kandi icyo utsindiye bakiguha byihuse.

Munyarugina Théophile na Dusengimana Aimable bishimiye gutsindira amafaranga muri Inzozi Lotto
Dusengimana Aimable azashora aya mafaranga yatsindiye mu bikorwa by'ubuhinzi
Munyarugina Théophile yavuze ko amafaranga yatsindiye azamufasha mu myigire ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .