Impera z’icyumweru zari amateka akomeye cyane mu Karere ka Rubavu kuko wari umwaka wa gatatu habera irushanwa rihuza amahanga yose mu mikino irimo koga, kunyonga igare no gusiganwa ku maguru.
Abakinnyi barenga 200 bitabiriye iri siganwa baturutse mu bihugu 27, bahatana mu byiciro bitandukanye by’imyaka haba mu bagore n’abagabo ariko n’abafite ubumuga ntabwo basigajwe inyuma.
Abakinnyi bahatanye kuri uyu munsi mu bakinaga ku giti cyabo harimo Umunyarwanda Iradukunda Eric utagize amahirwe yo kuritwara wabaye uwa kane, Marcel Krug wabaye uwa gatatu, Ivan Krestinin wabaye uwa kabiri na Raoul Metcalfe waryengukanye.
Mu bagore iri siganwa ryongeye kwiharirwa n’Umuholandi Berber Kramer waritwaye nyuma yo kwiharira irya 2022 na 2023.
Abitabiriye iri siganwa ntibishwe n’irungu kuko bari bafite umwanya wo kujya kureba bimwe mu bikorwa byari mu imurikagurishwa ryabereye hafi y’Ikiyaga cya Kivu cyabereyemo isiganwa.
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yashimiye abateguye irushanwa agaragaza ko byaba akarusho u Rwanda rwakiriye irindi ryisumbuyeho mu gihe kiri imbere.
Ati “Ndashimira buri wese wagize uruhare muri iri rushanwa kugira ngo rigende neza kuko ryari akataraboneka. Kuba ryagenze neza bituma dukomeza kwifuza kugirana imikoranire kugeza twakiriye na Full Ironman [ikinwa ibilometero 226.3].”
Ibi kandi byashimangiwe n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Francis Gatare wavuze ko “amarushanwa atambutse yabaye meza bigendanye n’amasezerano y’impande zombi, ariko nta utakwishimira kuyabona yiyongereye, buri mwaka tukajya tubona impera z’icyumweru nk’izi i Rubavu.”
“Si ibintu wahita wemeza muri aka kanya, ariko nyuma y’ibiganiro bigomba kubaho byamenyekanishwa mu buryo budasubirwaho.”
Abitabiriye iri siganwa batahanye akanyamuneza banifuza gukomeza kujya bakorera amarushanwa mu Rwanda cyane cyane aya Triathlon, ndetse n’Abanyarwanda bakomeje kugaragaza ko umwaka uba uhagije kugira ngo babe barikumbuye.
Ntabwo ari ukurikumbura gusa kuko abakinnyi baba bahagarariye u Rwanda ari bamwe mu bitwara neza muri iri rushanwa, aho kuri uyu munsi ikipe ya Twibanire Damascène wakinnye koga, Ngendahayo Jérémie wakinnye igare na Mutabazi Emmanuel wasiganwe ku maguru ari yo yasoje isiganwa rya Ironman 70.3 ari iya mbere.
Abantu bose bakurikiye iyi mikino bigishwaga gukina Golf, bakagura bimwe mu bikoresho by’ubukorikori n’ubugeni byari mu imurikagurisha, bananyuzamo bagafata amafunguro.
Amafoto: Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!