Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Gasogi United yakinnye umukino w’umunsi wa Kane wa Shampiyona y’u Rwanda wayihuje na Rayon Sports ndetse iyi kipe yari yawakiriye igatsindwa igitego 1-0.
Mbere y’uko ukinwa, havuzwe byinshi haba ku ruhande rwa KNC, abafana ndetse n’abasesenguzi ku maradiyo atandukanye bagaragaza ibyo kuwitegamo n’imyiteguro yawo.
Mu bawusesenguye harimo na Radio Rwanda, aho mu kiganiro cy’Urubuga rw’Imikino, yagize ikiganiro mpaka kuri uyu mukino wari wavugishije benshi.
Icyo gihe bagarageje ko KNC yabujije abantu kureba umukino wa CAF Champions League wari guhuza APR FC na Pyramids FC yo mu Misiri kuko yanze guhindura amasaha, nk’uko byashimangiwe na Kwizigira Jean Claude.
Ati “None se abantu bazaguma muri stade bakora iki? Arashaka abafana ba Rayon n’aba APR, kuko ni bo dufite nk’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda. Niba KNC abashaka nabashyirire umukino saa Kumi n’Ebyiri, saa Mbili babe bagiye. Najye kuri Radio One, Radio Rwanda ntayo twakora.”
Mugenzi we Musangamfura Christian yongeyeho ati “Ni uko nyine ubundi ari amakuru ariko ubundi nanjye ntabwo uriya mukino najya kuwureba. Ntabwo twayogeza, ahubwo twayinyonga.”
“Iri ni ikosa yakoze mu gutegura uyu mukino. Irya mbere yakoze ubukangurambaga ariko aranabwirwanyiriza. Nagerageje kugoragoza ariko yongeye kwirasa ikirenge, yimennye inda. Uriya mukino ashobora kuzawirebera.”
KNC yavuze ko ibyabaye bihabanye n’umurongo w’Igitangazamakuru cy’Igihugu, ko ahubwo abishatse yajya kurega ko cyamwangirije umukino.
Ati “Kubona Radio y’Igihugu nshuti yanjye, iyo mwumvise nta kintu cyiza mwavuga, mwakwicecekeye. Nyuma y’umukino bakurikijeho ngo Semuhungu yarabyinnye. Na Gacinya yarabyinnye n’abandi barabyinnye.”
“Hari ibintu abantu bakina na byo. Ntabwo ushobora kubona igitangazamakuru cya Leta gikora icengezamatwara risenya umupira, ifite imirongo irenga cumi n’ingahe. Nshatse uyu munsi najya kuregera ibyangijwe, nkavuga nti njye nifuzaga abantu ibihumbi 30, none haje ibihumbi bikabakaba 15.”
Binyuze muri iki kiganiro cyatambutse kuri Radio na TV1, KNC yasabye Rwanda Premier League gukurikirana ibyo kogeza imikino kuko iyo bari kubikora bamamarizamo ibyabo kandi nta giceri na kimwe batanga ku makipe yakinnye.
IGIHE yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’Igitangazamakuru cy’Igihugu ndetse na Radio Rwanda, ariko ubwo twasozaga kuyikora ntibwari bwakabonetse.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!