Rayon Sports yabonye iki gitego biturutse ku mupira uteretse watewe na Muhire Kevin bityo Moussa Essenu akozaho umutwe.
Igice cya mbere cy’umukino cyagaragaje imbaraga nke mu mikinire ya Rayon Sports kuko Gorilla FC yahushije ibitego bibiri.
Uburyo bwari kubyara ibitego bwahushijwe na Irankunda Rodrigue ku munota wa Gatatu na Sindambiwe Protais ku munota wa 13.
Uko gukinira ku gitutu byatumye Mugisha François ahabwa ikarita y’umuhondo azira ikosa yakoreye kuri Iracyankunda Rodrigue ku munota wa 23.
Rayon Sports yakomeje kugorwa no guhuza umukino hagati mu kibuga kuko Mugisha François na Nishimwe Blaise batahuzaga.
Ibi byatumye Muhire Kevin akina ku ruhande agaruka hagati mu kibuga gushaka imipira igana imbere kwa Moussa Essenu na Essombe Onana.
Rayon Sports yabonye igitego ku mupira uteretse wazamuwe na Muhire, Moussa Essenu atsindisha umutwe ku munota wa 33.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka kuri Gorilla FC ikuramo Sindambiwe Protais ishyiramo Mohamed Camara.
Rayon Sports yahise ihindura uburyo bw’imikinire hagati mu kibuga ikoresha Mugisha François akinana na Muhire Kevin ndetse na Nishimwe Blaise.
Izi mpinduka zafashije Rayon Sports kongera gutembereza umupira hagati mu kibuga binatuma Essombe Willy Onana yongera kubona imipira.
Gorilla yahise isimbuza, Mercy Duru na Janvier Ineza basimbura Frank Laura na Iracyankunda Rodrigue ku munota wa 66.
Rayon Sports nayo yahise ikuramo Ishimwe Kevin asimburwa na Manasseh Mutatu ku munota wa 71.
Gorilla yakinishaga Nshimirimana Tharcisse, Duru Mercy na Uwimana Emmanuel Djihad mu kibuga hagati bashaka kugabanya umuvuduko wa Rayon Sports.
Ku munota wa 75 Gorilla FC yasimbuje, Nshimiyimana Tharcisse aha umwanya Karuta Buha ishaka kuzamura ubusatirizi.
Ku munota wa 78 Rayon Sports yasimbuje Essombe Willy Onana aha umwanya Mujyanama Fidèle washyizwe mu busatirizi asanzwe yugarira.
Gorilla FC yafashe iminota 10 ya nyuma ishaka igitego binazana igitutu kuri Rayon Sports ndetse na Niyigena Clement arahavunikira ariko nyuma agaruka mu kibuga.
Umusifuzi mpuzamahanga, Mukasanga Salima, yazamuye iminota 5 y’inyongera, Rayon Sports ihita ikuramo Muhire Kevin ishyiramo Byumvuhore Trésor.
Byumvuhore yahise akorana na Mugisha François bityo Nishimwe Blaise abakina imbere ari inyuma ya Moussa Essenu.
Uko indi mikino yagenze
- Mukura VS 1-2 Espoir FC
- Marines FC 2-1 Gicumbi FC
- Gorilla FC 0-1 Rayon Sports
Imikino iteganyijwe kuri iki Cyumweru
- AS Kigali vs Etincelles (Stade de Kigali, 15:00)
- Bugesera FC vs APR FC (Bugesera, 15:00)










Amafoto: Nezerwa Salomon
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!