Mobisol yatangije gahunda nshya izafasha Abanyarwanda kureba Igikombe cy’Isi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 21 Gicurasi 2018 saa 02:52
Yasuwe :
1 0

Ikigo gikwirakwiza Ingufu zikomoka ku mirasire y’Izuba (Mobisol) cyatangije gahunda nshya cyise “Ntucikwe” izafasha Abanyarwanda batandukanye kureba Igikombe cy’Isi cya 2018 kizabera mu Burusiya.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Gicurasi 2018, ni bwo Mobisol ifatanyije na StarTimes Rwanda byatangije ku mugaragaro iyi gahunda izamara amezi atatu igamije gufasha abakoresha ingufu z’imirasire y’izuba gukurikirana imikino yose y’Igikombe cy’Isi.

Buri mufatabuguzi wa Mobisol wifuza kureba igikombe cy’Isi bimusaba kugura televiziyo ya rutura ya Mobisol, agahabwa dekoderi ya StarTimes kugira ngo azarebe imikino ikurikirwa n’imbaga ku Isi.

Ku wa 13 Nyakanga 2017 nibwo Mobisol yashyize ahagaragara Solar TV System, igizwe na televiziyo ikoreshwa n’ingufu z’imirasire y’izuba na batiri ibika umuriro, amatara atatu n’ibindi bikoresho bicomekwaho.

Umukiliya uguze iyi televiziyo ahita abona uburenganzira bwo kureba imirongo ya televiziyo zitandukanye zirimo n’izo mu Rwanda zigera ku 104 ku buntu.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri Mobisol, Mugabo Patrick, yabwiye IGIHE, ko bateguye iyi gahunda kugira ngo bahe abakiliya amahirwe yo kureba Igikombe cy’Isi.

Yagize ati “Twayiteguye kugira ngo duhe abakiliya bacu ubushobozi bwo kubona amahirwe yo kureba imikino 64 y’Igikombe cy’Isi ndetse no kubona andi mashene yose ya StarTimes agaragaza amakuru, imyidagaduro n’ibindi ku buntu.”

Iyi gahunda izamara amazi atatu kandi ko umukiliya wa Mobisol uzajya agura televiziyo ikoresha imirasire y’izuba azajya agabanyirizwa 20% y’igiciro yaguraga n’uburenganzira bwo kwishyura mu byiciro no kugabanyirizwa agera kuri 50% ku bikoresho bya StarTimes.

Mobisol imaze imyaka ine ikorera mu Rwanda imaze kugeza imirasire y’izuba mu ngo ibihumbi 27 mu gihe abantu 25000 ari bo bakoresha serivisi zayo by’umwihariko abatuye ahataragera umuriro w’amashanyarazi.

Amakipe y’ibihugu 32 niyo azakina Igikombe cy’Isi, muri yo harimo ibihugu bya Afurika bitanu Sénégal, Misiri, Maroc, Nigeria na Tunisia.

Igikombe cy’Isi kizakinirwa kuri Stade 12, kizatangira ku wa 14 Kamena kugeza ku wa 15 Nyakanga 2018, kizafungurwa n’umukino uzahuza u Burusiya na Saudi Arabia kuri Luzhniki Stadium mu Murwa Mukuru Moscow, saa 18:00 zo muri icyo gihugu, saa 17:00 i Kigali.

Mobisol yatangije gahunda nshya izafasha Abanyarwanda kureba imikino y'Igikombe cy’Isi
Izi televiziyo zishyirwamo ikarita y'ifatabuguzi rya StarTimes
Televiziyo za rutura zikoreshwa n'ingufu z'imirasire y'izuba
Mobisol ifatanyije na StarTimes Rwanda byatangije gahunda izafasha abakoresha ingufu z’imirasire y’izuba kureba Igikombe cy’Isi
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri Mobisol, Mugabo Patrick, yavuze iyi gahunda igamije gufasha abakiliya kureba Igikombe cy’Isi kizabera mu Burusiya hagati ya Kamena na Nyakanga 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza