Hashize imyaka 32 Grand Prix ya nyuma ibereye muri Afurika, aho yakiniwe mu muhanda wa Kyalami mu 1993. Kuva icyo gihe uyu mugabane uri gukora ibishoboka byose ngo iri siganwa mpuzamahanga ryongere rihabere.
Muri urwo rugendo, u Rwanda na Afurika y’Epfo ni byo biri kuza imbere mu kugaragaza ubushake bwo kwakira iri siganwa ry’utumodoka duto.
Gayton McKenzie avuga ku busabe bw’igihugu cye no kuba gihanganye n’u Rwanda kuri uyu mushinga, yanenze abagaragaza ko ari itegeko ko igihugu kimwe ari cyo gikwiriye kwakira iri siganwa kandi ahandi biba ari byinshi.
Ati “Ni irushanwa ritaba ngo birangirire aho, kubera iki bigera kuri Afurika bikaba itegeko ko twakira isiganwa rimwe? Njye nanga imvugo zo guhitamo hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo.”
“Hari amasiganwa arindwi abera i Burayi, nta muntu ujya ubivugaho. Afurika ikwiriye irushanwa rirenze rimwe. Turi gukora ibishoboka byose ngo ibihugu byombi bigarure Formula 1 muri Afurika.”
Formula 1 ni isiganwa rigira Grand Prix 24, abakinnyi b’ibihangange bagaragaje ko banyotewe kuzakinira muri Afurika, biteganyijwe ko byibuze mu 2028, inzozi zizaba impamo.
Inkuru bifitanye isano: Inyungu u Rwanda rwakura mu kwakira Grand Prix ya Formula One
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!