00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Nelly Mukazayire yasabye Amavubi kwimana u Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 20 March 2025 saa 08:15
Yasuwe :

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasuye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) mu myitozo ya nyuma yitegura Nigeria, asaba abakinnyi gutanga imbaraga zabo zose bakimana u Rwanda.

Ni imyitozo yabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Werurwe 2025, ku kibuga cy’imyitozo cya Stade Amahoro, mbere y’uko u Rwanda rucakirana na ’Super Eagles’.

Abakinnyi bose bamaze kugera mu kibuga, mbere y’uko batangira imyitozo, bagiranye ikiganiro kigufi na Minisitiri Mukazayire wari waherekejwe na Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, Munyantwali Alphonse.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Adel Amrouche, yagaragarije Minisitiri ko abakinnyi biteguye, kandi bameze neza mu buryo bwose ku buryo bazabona intsinzi kuri uyu mukino.

MInisitiri Mukazayire yahise abibutsa ko amaso yose y’Abanyarwanda ari bo ari kureba, abitezeho intsinzi mu mukino ukomeye.

Ati “Ntabwo twabafata umwanya munini kuko mufite byinshi byo gukora. Turagira ngo tubabwire ko tubari inyuma, kandi mwarabibonye. Ibijyanye na tekinike n’uko muzakina birareba umutoza ariko ibijyanye no kwimana u Rwanda ni ibyacu. Ni ko bimeze.”

Yongeyeho ati “Ejo ni ugukotana, tugakina, twibuka ko turimo gukina nk’abantu babizi, babyigishwa, babikora nk’umwuga ariko kandi nk’Abanyarwanda batwaye ibendera ry’u Rwanda.”

Minisitiri Mukazayire yongeyeho ko hari ibitekerezo abakinnyi bagaragarije ubuyobozi mu buryo bwo kubafasha haba ku Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ndetse na Minisiteri ya Siporo, ababwira ko bari kubyigaho kandi mu minsi iri imbere bizahabwa umurongo.

Abakinnyi bakoze imyitozo kandi bagaragaza ko bafite icyizere cyo gutsinda uyu mukino nubwo Nigeria ari ikipe ikomeye muri Afurika, ndetse ikaba yariteguye bifatika mu guhangana n’Amavubi.

Kugeza ubu Amavubi ari ku mwanya wa mbere n’amanota arindwi anganya na Benin na Afurika y’Epfo, Lesotho ya kane ikagira ane, Nigeria ya gatanu ikagira atatu, mu gihe Zimbabwe ya nyuma ifite abiri.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasuye abakinnyi b'Amavubi ku myitozo
Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma yitegura Nigeria
Hakim Sahabo ari mu myitozo na bagenzi be
Abanyezamu b'Amavubi biteguye neza guhangana na Nigeria
Imyitozo ya nyuma y'Amavubi yabereye ku kibuga cy'imyitozo cya Stade Amahoro
Minisitiri Mukazayire yaherekejwe na Perezida wa FERWAFA, Munyentwali Alphonse
Adel Amrouche yavuze ko icyizere ari cyose
Buri wese yiteguye Nigeria
Abakinnyi b'Amavubi biteguye Nigeria
Adel Amrouche agiye gutoza umukino wa mbere mu Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .