Gusubukura ni vuba aha - Minisitiri Munyangaju avuga ku gukomorerwa kw’imikino

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Nzeri 2020 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, yatangaje ko siporo ihuza abantu benshi n’amarushanwa bizemererwa gusubukurwa mu gihe cya vuba, ubwo amashyirahamwe y’imikino azaba yamaze gushyiraho ingamba zihamye zifasha kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Ibikorwa by’imikino n’amarushanwa byahagaritswe mu Rwanda kuva tariki ya 15 Werurwe 2020, umunsi umwe nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko hari umurwayi wa mbere wa Coronavirus wabonetse mu gihugu.

Mu kiganiro yagiranye na B&B FM Umwezi kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa yavuze ko bakoranye inama n’amashyirahamwe y’imikino kugira ngo barebere hamwe aho ageze yitegura gusubukura imikino, ariko basanga hari atarashyiraho umurongo uhamye muri ibi bihe bya Covid-19, gusa na yo yiyemeje kuba yabikoze bitarenze mu cyumweru gitaha.

Ati “Inama yari igamije kurebera hamwe uko buri shyirahamwe ryiteguye mu gihe imikino yaba yasubukuwe, buri shyirahamwe ryagiye rigaragaza aho bageze bitegura, ariko icyo nabatangariza ni uko ni make muri aya mashyirahamwe yamaze kwitegura, ariko menshi ntabwo aritegura neza kandi nabo batwemereye ko mu cyumweru gitaha nabo bazaba bamaze kwitegura.”

Minisitiri Munyangaju yavuze ko kugira ngo imikino yemererwa gusubukurwa, byose bizemezwa n’inzego z’ubuzima.

Ati “Bivuze ko umwanya uwo ari wo wose dushobora gusubukura imikino, dushobora gusubukura imyitozo, ariko nyuma y’iyo nama twebwe twumvikanye ko igikurikira ari uko tugomba kujya kuganira n’inzego zishinzwe ubuzima kugira nazo zibinonosore, zirebe ko turi mu murongo mwiza ushobora gutuma nta mufana, cyangwa nta mukinnyi uzaba intandaro yo kwanduza cyangwa kuba yakwandura Covid-19 mu gihe tuzaba twasubukuye.”

“Gusubukura ntabwo biri kure, nk’uko mbivuze gusubukura ni vuba aha, twebwe igikurikira ni uko tugomba kuganira n’abashinzwe ubuzima kugira ngo noneho batwemerere ko imikino yakomorerwa."

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, aherutse kuvuga ko imikino n’amarushanwa mu Rwanda bizemererwa gusubukura ubwo bizaba bigaragara ko nta mukinnyi ushobora kwandura Coronavirus.

Ati “Imikino izasubukurwa twizeye ko nta mukinnyi winjiranye uburwayi, nta mutoza ndetse n’umusifuzi.”

Dr Nsanzimana yavuze ko kandi kuba abafana bahita bemererwa kujya ku bibuga ubwo amarushanwa azaba asubukuwe mu minsi iri imbere, byaba bimeze nko gufungura amarembo y’icyorezo cya Coronavirus.

Ati “Gufungura stade abafana bakareba imipira twaba dufunguye irembo rya virusi. Umupira nanjye ndawukunda, ariko nywukunda nta muntu uwurwariyemo.”

Ikindi kiri mu bitekerezwaho mu gihe hitegurwa gusubukura imikino, ni ugupima abakinnyi n’abatoza, aho kugeza ubu ikiguzi cy’igipimo kimwe ari 50$ (agera ku bihumbi 48 200 Frw) mu gihe RBC igeze ku kigero cyo gufata ibipimo 5000 ku munsi, bigenda byiyongera.

Minisitiri Munyangaju yatanze icyizere ku makipe y’Igihugu

Minisitiri Munyangaju yavuze ko kandi kuba amakipe y’Igihugu mu mikino itandukanye azakina amarushanwa mu mezi ari imbere, nta kizayabuza kuyitabira mu gihe hazaba hashyizweho ingamba zo kwirinda.

Ati “Ubundi ihame ryo kwakira no kwitabira imikino ryamaze kwemerwa, igisigaye ni ukunoza ingamba zo kwirinda kugira ngo hitabirwe iyo mikino cyangwa se nk’u Rwanda tube twakwakira iyo mikino.”

“Ku ruhande rwabo bagomba kubinoza, bakanoza ingamba zabo, bakazereka Minisiteri nayo ikabona kubemerera gukomeza muri iyo nzira.”

Nubwo Minisitiri wa Siporo avuga gutya ariko, Umuyobozi wa FERWAFA, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène aherutse kubwira IGIHE ko bigoye kwitabira amarushanwa mpuzamahanga mu gihe abakinnyi batakoze imyitozo.

Ati “Kuri izo shampiyona za Afurika n’iz’Isi, tugendera kuri gahunda baduha, ariko buri gihugu gifite amabwiriza yacyo, uburyo ibintu bigomba gukorwa hakurikijwe uko ubuzima bw’abaturage bumeze.”

“Icyo bisobanuye ni uko twitegura tugakora gahunda igendeye kuri ibyo kugira ngo bitazatugwaho ku munota wa nyuma, nibafungura duhite tubishyira mu bikorwa. Duhora twiteguye, ni ugukurikiza ibyo batubwiye, natwe tukabihuza nabyo.”

“Gusa ikibazo bizateza niba bikomeje gutyo, iminsi igenda irangira, ikigaragara ni uko hari ibyo wasanga abantu batagiyemo kuko niba mutaritoje ntimushobora kujya mu marushanwa. Uricara ugatekereza uko bizagenda. Igitutu ntigishobora kubura ari ku bakinnyi, ari ku bayobozi b’amakipe, ari kuri twe n’Abanyarwanda muri rusange.”

Mu Ugushyingo, Amavubi azakina imikino ibiri na Cap-Vert mu gushaka itike ya CAN 2022 izabera muri Cameroun.

Muri Volleyball, u Rwanda rugomba kwakira imikino ya Beach-Volleyball mu gushaka itike ya Tokyo 2022, hagati y’Ukwakira n’Ugushyingo mu gihe muri Basketball, u Rwanda rwasabwe kwakira irushanwa rya Basketball Africa League 2020 ndetse n’imikino yo gushaka itike ya Afrobasket 2021 izabera i Kigali mu mwaka utaha.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko imikino izasubukurwa mu gihe cya vuba, ariko bizabanza kwemezwa n'inzego z'ubuzima
U Rwanda rufite amarushanwa atandukanye ruzitabira mu mikino mu mezi abiri ari imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .