Minisitiri Munyangaju yasuye ahateganywa kubakwa Stade i Nyanza

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Kanama 2020 saa 05:40
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, ari kumwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, Shema Maboko Didier, basuye ahateganywa kubakwa stade mu Karere ka Nyanza.

Muri uru ruzinduko, Minisitiri Munyangaju n’Umunyamabanga uhoraho, Shema Maboko Didier, bagiranye ibiganiro n’abarimo Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, n’abayobora izindi nzego zako.

Minisiteri ya Siporo yasuye Akarere ka Nyanza mu rwego rwo kuganira ku iterambere rya siporo muri aka Karere no ku mushinga wo kubaka Stade ya Nyanza abatuye aka Karere bemerewe na Perezida Kagame.

Minisitiri Munyangaju yasuye ahahereye Stade ya Nyanza ikinirwaho n’ikipe ya Nyanza FC ishaka kugaruka mu cyiciro cya kabiri ndetse ikaba yarakoreshwaga na Rayon Sports ubwo yabaga muri aka Karere.

Uretse uyu mushinga wo kubaka stade, haganiriwe kandi ku kuzamura siporo y’aka Karere bahereye mu kuzamura impano z’abakiri bato mu gihe ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwabwiye Minisitiri Munyangaju hari n’umushinga wo kubaka Umujyi w’Imyidagaduro i Nyanza (Olympic City).

Muri gahunda za guverinoma harimo kongera ibikorwaremezo bya siporo kugira ngo Abanyarwanda barusheho kwitabira siporo no kuyigira umuco.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo iherutse gusaba imijyi yunganira Umujyi wa Kigali guteganya ahazashyirwa ibikorwaremezo bya Siporo mu bishushanyo mbonera byayo.

Intara y’Uburasirazuba iherutse kubakwamo Stade eshatu zifite ibibuga by’imikino itandukanye mu Bugesera, Nyagatare na Ngoma nyuma yo kuzemererwa na Perezida Kagame ubwo yiyamamazaga mu 2017.

Akarere ka Burera karateganya kubaka Stade izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 5000, izubakwa ku bufatanye n’umushoramari wo muri Israël.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yasuye ahari Stade ya Nyanza, hazubakwa igezweho nk'uko abatuye aka Karere babyemerewe na Perezida Kagame
I Nyanza harateganywa kubakwa Umujyi w'Imyidagaduro
Abayobozi b'Akarere ka Nyanza n'aba Minisiteri ya Siporo baganiriye ku iterambere rya siporo muri aka Karere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .