Minisitiri Munyangaju yasabye abakora siporo kutaba intandaro y’ikwirakwira rya COVID-19

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Kanama 2020 saa 09:32
Yasuwe :
0 0

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yasabye abakorera siporo mu bice bitandukanye kwirinda kuba intandaro y’ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus cyibasiye Isi.

Nubwo ibikorwa byose by’imikino n’amarushanwa byahagaritswe mu Rwanda kuva muri Werurwe kubera Coronavirus, hashize amezi abiri Minisiteri ya Siporo ikomoreye siporo ikorwa n’umuntu ku giti cye.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri Munyangaju, yasabye abakorera siporo mu bice bitandukanye cyane ibyo mu Mujyi wa Kigali kwirinda kuba intandaro y’icyorezo cya COVID-19 cyibasiye Isi.

Yagize ati “Icyumweru cyiza ku ba-sportifs mwese no ku Banyarwanda muri rusange. Wowe ukorera siporo ku i Rebero, Nyamirambo, Mont Kigali, Norvège, Remera, ULK, Kibagabaga, Kabeza na za Aerobics, Ntabe ari wowe utuma Kigali isubira muri Guma mu Rugo. Rwanya COVID-19.”

Minisitiri Munyangaju yibukije abakora siporo ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

Ati “Mu gihe ukora siporo, ambara neza agapfukamunwa mbere na nyuma ya siporo! Hana intera ya metero ebyiri na mugenzi wawe! Ubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda no kurwanya COVID-19. “

Imibare y’abanduye Coronavirus ikomeje kuzamuka mu Rwanda, aho abarwayi benshi bari kuboneka mu Mujyi wa Kigali.

Kugeza ku wa Kabiri, mu Rwanda habarurwa abarwayi ba Coronavirus 2453. Abakize iki cyorezo ni 1648 mu gihe abo cyahitanye ari umunani.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yasabye abakora siporo kutaba intandaro y’ikwirakwira rya COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .