Minisitiri Munyangaju yaganiriye n’abo mu Kigo Mpuzamahanga cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Ugushyingo 2020 saa 06:56
Yasuwe :
0 0

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, kuri uyu wa Gatatu, yagiranye ibiganiro n’abahagarariye Ikigo Mpuzamahanga cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (Agence Française de Developpément, AFD) byibanze ku iterambere rya siporo mu Rwanda.

Ibiganiro byahuje impande zombi byabereye ku Cyicaro cya Minisiteri ya Siporo giherereye i Remera kuri Stade Amahoro.

Byibanze ku mishinga izafatanywa n’impande zombi mu guteza imbere siporo n’iterambere ndetse na siporo n’uburezi binyuze mu guhugura abatoza no kuzamura impano cyane iz’abari mu mashuri.

Abinyujije kuri Twitter, Minisitiri Munyangaju yagize ati “Twishimiye kwakira itsinda ry’abavuye mu Kigo Mpuzamahanga cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere hari Jérémie Blin, Chargé d’Affaires muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda. Dushimishijwe cyane n’ubu bufatanye mu iterambere rya siporo.”

Jérémie Blin yashimiye Minisitiri Munyangaju ku biganiro bagiranye, avuga ko bishimangira ubufatanye bw’impande zombi.

Ati “Ndashimira Minisitiri Munyangaju kuri ibi biganiro byashimangiye ubushake bw’u Bufaransa n’u Rwanda bwo kongera imbaraga mu bufatanye bwo guteza imbere siporo by’umwihariko binyuze mu Kigo Mpuzamahanga cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere.”

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) riherutse gutangaza ko riri kuganira na Ambasade y’u Bufaransa ku bufatanye bwo guteza imbere umukino w’amagare mu bagore.

Ambasade y’u Bufaransa yatangiye gushyigikira umukino w’Amagare mu Rwanda guhera mu 2013.

Minisitiri Munyangaju aganira n'intumwa zo mu Kigo Mpuzamahanga cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere ku mushinga wo guteza imbere siporo
Abagize itsinda ryavuye mu Kigo Mpuzamahanga cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (AFD) mu biganiro bagiranye na Minisitiri wa Siporo kuri uyu wa Gatatu
Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa n'abo mu Kigo Mpuzamahanga cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (AFD) bafata ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .